Abashoferi bacyakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki bagiye guhagurukirwa, aho ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere kivuga ko kigiye kujya gishyira abantu muri bus bazajya bagenzura abashoferi kuko iyi mikorere ihombya ibigo bitwara abagenzi.
“ Kuba rero hari abashoferi babyitwaza bakaba bakwakira amafaranga mu ntoki kuko asanze abagenzi ku cyapa, ibyo bintu ntabwo byemewe. Ndabibutsa ko ubu dufite aba-staffs twashyizeho badufasha bagenda muri izi bus kandi bashobora no guhagarara kuri bya byapa bakareba ibihabera”, uyi ni umuyobozi wa RURA, Tony Kuramba.
Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri ninabo baduha amakuru y’ibibera muri za bus. Hari n’abashoferi bamaze kubihanirwa kuko wa mu-staff wacu iyo abonye shoferi agiye kwakira amafaranga mu ntoki ahita afotora akohereza muri group ya Whats’App, noneho icyo dukora tureba iyi bus, n’umushoferi uyitwaye uwo ariwe noneho tugakorana na kampani imukoresha agahanwa.”
Umyobozi wa RURA avuga ko bagiye gukora igenzura ryimbitse ku bashoferi bakora ibyo bikorwa kuko ayo mafaranga agiye mu mufuka yabo ahombya muri rusange urwego rw’ubwikorezi bw’ abantu n’ibintu.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza uvuga, Tony Kuramba yavuze ko aba bagenzuzi bazajya bicara hafi y’umushoferi bakagenzura niba afata amafaranga mu ntoki cyangwa yanze ko ko Tap&Go ikoreshwa agashaka ko abakiriya bamwishyura mu ntoki.
Ati : “Kandi ni ukubahana mu buryo byihanukiriye kuko icya mbere bariba kampani, ayo mafaranga ashyira mu mufuka aba abaye aye ntabwo ari aya kampani ! Ikindi byicira imibare ya kampani, ninayo mpamvu dufatanye nayo kuko babigiramo uruhare. Iyo nyiri kampani agiye kugenzura uburyo bus yinjije ayo yagiye mu mufuka ntabwo amenyerwa irengero.”
RURA ivuga ko igiye gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’ibyapa bitegerwaho n’abagenzi biri hirya no hino mu mujyi wa Kigali usanga nta bus ziteganywa cyangwa ngo hagire imyanya iteganyirizwa abo bagenzi kuko bus ziva muri za gare zuzuye, ari na byo abashoferi bitwaza bafata amafaranga mu ntoki.



2 Responses
RURA igiye guhana yihanukiriye abashoferi bafata amafaranga y’abagenzi mu ntoki
Bazaduhanire abashiferi batuzengereje iyo babonye ufite agafuka baguca amafaranga Hari agasaza gatwara Remera -Kanombe kanze kuntwara birambabaza ngo niyishyurire ako gatwaro,kuva Nyabugogo haba Hari aba Karasi bagabana na Shoferi
RURA igiye guhana yihanukiriye abashoferi bafata amafaranga y’abagenzi mu ntoki
Bazaduhanire abashiferi batuzengereje iyo babonye ufite agafuka baguca amafaranga Hari agasaza gatwara Remera -Kanombe kanze kuntwara birambabaza ngo niyishyurire ako gatwaro,kuva Nyabugogo haba Hari aba Karasi bagabana na Shoferi