Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangije Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya gaze iteka mu ngo, aho abakozi bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi baganirije abaturage bo muri Gihara uburyo bakoresha neza gaze iteka, mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe nibwo RURA yatangije ubukangurambaga buzazenguruka igihugu cyose ku ikoreshwa rya gaze iteka mu ngo, aho ishami rishinzwe kurengera abaguzi muri RURA bazajya bigisha abaturage uburyo bakoresha gaze neza mu guteka birinda impanuka yaterwa nayo.
Ubu bukangurambaga bwahereye mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Njangwe Théoneste, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurengera Abaguzi muri RURA yasobanuriye abitabiriye ubu bukangurambaga uburyo abaguzi barengerwa.
Ati “Dushinzwe kureba koko niba bya bintu dushinzwe kugenzura, niba koko abashinzwe kubitanga, izo serivisi, niba koko abo uziha zibageraho, niba nta bibazo bahura nabyo. Ni ukuvuga ngo dushinzwe kurengera umuguzi muri za nzego dushinzwe kugenzura…”
Undi mukozi wa RURA waganirije abaturage yavuze ko hari abantu bagitinya gutunga gaze mu ngo kubera kutamenya ukuntu bayifata.
Ati “Iyo utumije gaze yawe mu rugo yashize, abantu bayituzanira si abantu bari ku igare? Cyangwa si abantu bari kuri moto? Ese murabizi neza ko iyo ije itambitse ku igare cyangwa kuri moto ari bibi ? rero wowe uyiguze, genzura neza ese umuntu ukazaniye iyo gaze ayizanye ihagaze ?…mbere y’uko uyikoresha, yayizanye ihagaze ? »

Yakomeje avuga ko mu kubikwa kw’ariya macupa, rigomba kubikwa rihagaze, kandi hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe nk’imbabura cyangwa se ikindi cyatera inkongi y’umuriro. Bibaye byiza kurushaho waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe, aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika. »
Iyo guteka birangiye, ngo ni ngombwa gufunga icupa neza ku buryo ridahitisha gaze.



One Response
RURA yatangije ubukangurambaga bwo kwigisha uko hakirindwa impanuka ziterwa na gaze
Tubibutse ko no muri transport haraho twumva inzego zigamba ngo cyarakemutse ariko haraho bitagenda nagato gupakiza abantu bitagira umubare kugeza umwuka uheze gutinda bikabije kandi ubona ko imodoka yuzuye aho abagenzi barumiwe usanga bavuga ngo ibi nabyo koko ningombwa H.E abizemo ? Birababaje