arton37697

RURA yihanangirije MTN inayifatira ibihano

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwihanangirije Sosiyete y’Itumanaho ya MTN runayifatira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo.

Abakoresha umurongo wa MTN bamaze iminsi bagaragaza ko babangamiwe n’ibibazo bamaze iminsi bahura na byo, birimo ibijyanye na serivisi zo guhamagara, ubutumwa bugufi na Mobile Money.

Iyi Sosiyete mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X mu bihe bitandukanye, yasabye imbabazi abakiliya bayo kuri biriya bibazo byagaragaye hirya no hino; yizeza ko abatekinisiye bayo bari gukora ibishoboka byose ngo bikemurwe.

RURA nyuma yo gutumiza MTN ngo itange ibisobanuro kuri biriya bibazo, yavuze ko yihanangirije iriya sosiyete inayifatira ibihano.

Uru rwego rwanditse ku rubuga rwa X ruti: “Nyuma y’uko MTN Rwanda yitabye kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo biri kugaragara mu itangwa rya serivise zayo (guhamagara, ubutumwa bugufi, Mobile money), RURA yihanangirije MTN, inayisaba gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi, ndetse inayifatira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi (administrative fine),  hashingiwe ku Itegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (ICT Law).”

RURA kandi ivuga ko yanatumije ikigo KTrN gicuruza internet ya 4G ngo gitange ibisobanuro ku bibazo by’ihuzanzira byagaragaye mu turere twa Muhanga, Karongi, Rutsiro na Ngororero.

KTRN yagaragaje ko ibibazo byari byarabayeho byakemutse; gusa isabwa kubikemura mu buryo burambye mu kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma serivisi zidatangwa mu buryo burambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *