Umwuka ntabwo ari mwiza hagati y’ababyeyi ba Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, abakobwa b’abavandimwe bahanze indirimbo eshatu: Nahawe Ijambo, Papa na Adonai, hamwe na MIE (M. Irene Entertainment) iyobowe na Irene Murindahabi wakoranaga nabo.
Iby’uyu mwuka umaze igihe ututumbye bigiye hanze nyuma y’aho Irene Murindahabi asohoye itangazo rivuga ko yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa.
Murindahabi muri iri tangazo, yagize ati: “MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi bavuzwe haruguru (Vestine na Dorcas) ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.”
Nyuma y’iri tangazo, umubyeyi wa Vestine na Dorcas, Uzamukunda Elizabeth ahagarariye aba bakobwa n’umugabo we, S/Sgt Nizeyimana Mazimpaka, yasohoye itangazo avuga ko rikura urujijo ku mpamvu zikomeye zatumye MIE ihagarika imikoranire nabo.
Uzamukunda avuga ko Vestine na Dorcas batangiye bafungura shene yabo ya YouTube yitwa ‘Vestine na Dorcas’ babifashijwemo n’uwitwa Ndayisaba Prince uba mu Karere ka Musanze, biyemeza kujya bashyiraho indirimbo z’abandi bahanzi basubiyemo (covers).
Iyi shene ngo yarakomeye igera igihe cyo kujya ihabwa amafaranga, uwitwa Maombe ashuka aba bakobwa, abajyana i Kigali ababwira ko agiye kuyibamamariza, ari bwo yabahuje na Murindahabi, na we ngo “arabashuka”, abasaba ijambo banga ryayo kugira ngo ajye abashyiriraho indirimbo.
Uzamukunda avuga ko abana binginze mukuru wabo witwa Aline wari uzi iri jambo banga, araribabwira, bariha Murindahabi, abasaba n’andi majambo banga bakoresha ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Yinjiramo, arabihindura atabwiye abana cyangwa se ngo abitumenyeshe nk’ababyeyi babo.”
Yakomeje avuga ko Murindahabi yatangiye kwiyitirira za konte z’aba bakobwa, agasaba inkunga y’amafaranga yo kubafasha, ngo “akayirira n’abandi tutavuze.”
Uyu mubyeyi avuga ko Murindahabi yakomeje gusaba inkunga ngo bamufashe, na we afashe aba bakobwa, ati: “Tubibonye biratubabaza, tumusaba ko yahagarika ibikorwa byose biri hagati y’abana nawe…”
Ngo icyakurikiyeho ni uko Murindahabi yavuye i Kigali, ajya iwabo w’aba bakobwa i Musanze, abasaba ko bamusinyira amasezerano ariko barabyanga kuko ngo bari bamenye ko ari kubacururiza abana. Icyo gihe avuga ko yabateye ubwoba, ababwira ko asiba ibintu byose yakoranye nabo kuko ngo “ntiyakora ikintu adafitemo inyungu, ngo ntabwo ari Yesu wapfiriye abantu ku musaraba.”
Muri iki gihe cy’amakimbirane, Uzamukunda avuga ko Murindahabi yaje guhurira n’aba bakobwa i Kigali, abakorera indirimbo ya gatatu yitwa Adonai, ariko ngo yanga kuyisohora mu gihe bataremera kumusinyira amasezerano y’imikoranire.
Uzamukunda avuga ko bamenye ko amafaranga yose YouTube yishyuye Murindahabi yayanyujije kuri konte ye ya banki, aramuhamagara, bahurira mu Kiyovu i Kigali, amusaba ko iyi shene yayisubiza aba bakobwa, amafaranga yinjije yashaka akayagumana. Ngo babyemeranyijeho ariko nyiyabishyira mu bikorwa, ahubwo “akomeza gushyiraho abana amagambo mabi ngo twebwe turi abaturage, ngo nibatwishinga azasiba indirimbo zabo, ikindi ngo abazimye burundu.”
Avuga ko yitabaje umunyamategeko, yandikira Murindahabi tariki ya 6 Nyakanga 2021 amusaba kurekura shene y’aba bakobwa na kugaragaza amafaranga yose yakiriye mu izina ryabo. Indirimbo Adonai kandi ngo yayishyize kuri shene ye bwite, amusaba gusobanura uburyo yayihinduye umutungo we.
Uzamukunda avuga ko uyu munyamategeko yahaye Murindahabi iminsi itatu yo gukora ibi byose yamusabye, yaba atarabikora, akamurega mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubuganzacyaha (RIB).
Murindahabi yabisobanuye
Irene Murindahabi mu kiganiro yagiriye kuri shene ye yitwa MIE Empire kuri uyu wa 8 Nyakanga 2021, yasobanuye intandaro y’iki kibazo yagiranye n’ababyeyi ba Vestine na Dorcas.
Yagize ati: “Aba bana, njya kubazana mu muziki cyari igitekerezo cyanjye ariko kitabaye icyanjye mbere, ahubwo cyabaye icyabo mbere. Muti ‘byagenze bite?’ Neretswe utuvidewo n’umuhungu mu bambwira ko ari umuvandimwe wabo witwa Maombe, arambwira ati ‘ko ufasha n’abandi, n’aba bana bacu wabarebye’. Ndabareba mbona ni abahanga, ndamubwira nti ‘muzaze’, mbaha umwanya nk’uko n’ubundi mpa umwanya n’abandi banyereka ko babashije kuririmba, niyemeza kubafata nabo nkabashyira mu bandi nsapotinga.”
Yakomeje asobanura ko yanavuganye n’umubyeyi wabo, Uzamukunda, bemeranya ko agiye kubafasha. Ati: “Haburaga nk’icyumweru ngo bajye ku ishuri, uwo munsi nabaye obulije yo kuvugana nabo, mbemerera kubafasha, ndetse kugira ngo mubyumve neza, nanavugana na Mama wabo, na we mwemerera ko tugiye gufatanya, tugakora imiziki y’abana kandi ko bizagenda neza, bazatera imbere.”
Murindahabi ku kibazo cy’amasezerano y’imikoranire, yagize ati: “Mu gihe bari ku ishuri, nasabye nyina, ndamubwira nti ko dufite indirimbo twakoze n’abana bawe, tuyirekure? Nti ko bisaba ibintu by’amasezerano no kwandika, bimeze bite? Arambwira ati ‘ibyo bintu byo guhita dusinya rwose mbabarira. Ati ‘ntabwo nabimenya uko bikorwa, niba uri ubafasha bafashe.”
Ngo yafashe icyemezo cyo kurekura iyi ndirimbo ya mbere yitwa ‘Nahawe Ijambo’ nta masezerano Uzamukunda yamusinyiye, irakundwa. Ati: “Nagendeye kuri ibyo, indirimbo nyishyira hanze, abana baramenyekana. Mu kuyishyira hanze, nayisohoreye kuri cano bari bafite. Byumvikane, chano bari bafite bayishyiragaho amakavazi (covers) y’indirimbo za Gospel. Yari ifite abasubscribers 1000. Iyo cano ubu ngubu ifite aba subscribers ibihumbi 90 na.”
Murindahabi avuga ko ibibazo byose byaturutse kuri iyi shene bitewe n’uko yagiye izamuka cyane. Ngo ni yo yatumye bamwe mu banyamuziki bajya mu matwi y’umuryango wa Vestine na Dorcas, babwira umubyeyi wabo ngo “Muze! Abana bawe Irene baramukijije, abana bamugize umukire.”
Se w’aba bana ashingiye ku makuru yari amaze guhabwa, ngo yagiye kubaza Murindahabi impamvu atamuha kuri aya “mamiliyoni” akura kuri iyi shene. Ati: “Hatangira umwuka mubi gutyo. Umubyeyi ararengana, ntabwo ari we, ni abamugiye mu matwi, ngo bamubwira ibyo bintu. Ndamusobanurira mubwira ukuntu ibintu bikora, ndamubwira nti ‘ibintu ni gutya rwose, nta birenze”.
Ngo bageze aho bumvikana, Murindahabi abwira uyu mubyeyi ko azajya yishingira uburezi bw’aba bakobwa, akabishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi byose umunyeshuri akenera, nderse n’ibyo bakenera mu bikorwa by’umuziki, ibibazo biratuza. Ariko ngo icyo gihe yanamwibutsaga ko nta masezerano barasinyana, akamusubiza ko bazaba babiganiraho.
Murindahabi avuga ko yakoranye n’aba bakobwa indirimbo ya kabiri yitwa Papa, ibibazo byongera kuvuka, ba banyamuziki basubira mu matwi y’aba babyeyi, bababwira ngo agiye kwiyinjiriza andi mafaranga menshi. Uwitwa Aimable ngo yaciye ruhinga nyuma, ajya kubwira ababyeyi b’aba bakobwa ko bamukijije.”
Uyu Aimable kandi ngo yagiye kuvugana n’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, ababwira ko ashaka kubajyana mu mushinga wabinjiriza amafaranga, barabimwemerera.
Ku ndirimbo Adonai yashyize kuri shene ye, Murindahabi yavuze ko mbere y’uko abikora, yari yabanje gufata icyemezo cyo kureka shene ya Vestine na Dorcas ifite abayikurikira babarirwa mu bihumbi 90 nk’uko aba babyeyi babyifuzaga, akayibasubiza, yiyemeza kujya ashyira indirimbo zabo ku ye.
Nyuma yo gushyira Adonai kuri shene ye, anafite umugambi wo gusubiza shene y’aba bakobwa, ngo yaje kubona ibaruwa yaturutse ku munyamategeko w’umuryango w’aba bakobwa witwa Kanyabitaro Benoit amusaba ibyo twanditse haruguru, kugira ngo atamurega mu butabera.
Irene Murindahabi avuga ko nta kibazo afitanye na Vestine, Dorcas ndetse n’ababyeyi babo, ikibazo gihari cyateje uyu mwuka mubi wose ngo ni icy’abajya kubashuka, bakabereka ko hari amafaranga menshi yishyirira mu mufuka we, ntayabahe. We ahamya ko amafaranga yashoye mu ndirimbo eshatu z’aba bakobwa ari menshi, kurusha ayo zinjije.



6 Responses
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Ariko Jyewe numva Irene bibaye byiza mwarekera uburenganzira bwabo bana none se kiki mutakumvikana ukabakorera umuziki Noneho bakiyamamriza kuri channel yabo Noneho mukumvikana uko bazajya bakwishyira kuki mubafatira imyanziro ngo muzanya mubamenyera amafrw yishili nibindi kuki mutayashyira kuri compte yabo bakayimenyera erega nabo babyeyi babo nabo bayagezeho ntakizere ko batayarya ikibazo kiroroshye cyane harukubafasha harino gushaka uburyo akavuyemwo kumusaruro mukumvikana uko bajya baguhemba kurusha uko wabafatirana channel zabo.
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Ariko Jyewe numva Irene bibaye byiza mwarekera uburenganzira bwabo bana none se kiki mutakumvikana ukabakorera umuziki Noneho bakiyamamriza kuri channel yabo Noneho mukumvikana uko bazajya bakwishyira kuki mubafatira imyanziro ngo muzanya mubamenyera amafrw yishili nibindi kuki mutayashyira kuri compte yabo bakayimenyera erega nabo babyeyi babo nabo bayagezeho ntakizere ko batayarya ikibazo kiroroshye cyane harukubafasha harino gushaka uburyo akavuyemwo kumusaruro mukumvikana uko bajya baguhemba kurusha uko wabafatirana channel zabo.
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Abo bana barakuze mwibarira utwabo rwose kdi ikibazo kiroroshye harukubafasha Hari no kuba mwakumvikana uburyo wahembwamwo ariko kubafatira utwabo sibyiza kbs
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Abo bana barakuze mwibarira utwabo rwose kdi ikibazo kiroroshye harukubafasha Hari no kuba mwakumvikana uburyo wahembwamwo ariko kubafatira utwabo sibyiza kbs
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Ariko jye narumiwe! Uziko umuntu aba arekereje kurya utwe akarenzaho n’utw’abandi! Muhe uburenganzira abana Ku mpano yabo di! Ni Imana yayibahaye so mwebwe.
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Ariko jye narumiwe! Uziko umuntu aba arekereje kurya utwe akarenzaho n’utw’abandi! Muhe uburenganzira abana Ku mpano yabo di! Ni Imana yayibahaye so mwebwe.