Nigeria: Rurageretse hagati y’abaganga na raporo ibashinja kurya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Abaganga bakomoka mu gihugu cya Nigeria bagaragaje ko bababajwe cyane na raporo iherutse gushyirwa hanze ivuga ko ari bo baza imbere mu kwaka, ndetse no kurya ruswa ubusanzwe yamunze iki gihugu cyo muri Afurika.

Ihuriro ry’aba baganga ‘MDCAN’ ryatangaje ko ibikubiye muri raporo ya biro ishinzwe iby’ibipimo mu mibare muri Nigeria ‘NBS’ ari ibinyoma byambaye ubusa ngo ndetse bigamije guharabika umwuga wabo usanzwe wiyubashye. Iyi raporo ihamya ko abaganga batungwa agatoki ko kuba bakira ruswa kugira ngo bavure abarwayi.

Iyi raporo by’umwihariko yari yahawe umutwe wa ‘Ruswa muri Nigeria, isuzuma rya gatatu ku miterere ya ruswa mu mboni z’abaturage’, ishyira abaganga ku gasongero k’abakira ruswa cyane kurusha abandi; dore ko banaza imbere mu kuba barahuye n’abaturage benshi mu mwaka wa 2023.

Mu nyandiko yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga, Prof. Mohammed bagaragaje ko raporo yabaharabitse cyane ku rwego rwo kwangiza isura y’umwuga bakora yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Aba baganga bemeje ko kubabeshyera ko barya ruswa ari bimwe mu bicantege bibabangamira.

Usibye no kuba abaganga bo muri Nigeria bahembwa amafaranga adahagije ugereranyije no mu bindi bihugu, ariko ngo barakora cyane kandi bahamya ko kwaka ruswa umurwayi mbere yo kumuvura ari ikosa batajya bakora.

Aba baganga bahakanye ibyo bashinjwa ko barya ruswa kurusha abandi, byongeyeho basaba ko raporo yasuzumwa neza hakamenyekana impamvu ari bo bagarutsweho nyamara bakorana n’inzego nyinshi mu buzima. Bagize bati “Ni nko kwita izina ribi imbwa kugira ngo uyimanike ibizire.”

Prof. Mohammed yasabye ko ikigo cyakoze raporo cyabemerera bakabona amakuru yerekeranye n’uburyo ‘Methodology’ bwifashishijwe mu bushakashatsi, ndetse bakemererwa no kumenya abantu batanze amakuru aho baherereye. Ibi ni mu rwego rwo kwemeza ko raporo irimo ibintu by’ubufindo budasobanutse.

Ntibemeranya na raporo ibashinja ruswa kubera ko ngo iyo umurwayi agiye kwa muganga ahura n’abakozi bandi benshi batandukanye. Aba baganga bashimangiye ko bigoye ko babona umwanya wo kuganira n’abarwayi ngo babake ruswa.

Bakomeza bavuga ko bitari bikwiye ko basigwa icyasha cya ruswa nyamara bigaragara ko bitangira igihugu, ndetse bakaba baranahisemo kutajya gushakira amaronko mu bindi bihugu nk’uko bagenzi babo babikoze.

Mu butumwa aba baganga batanze banavuze ko nibaramuka babonye ko raporo ibahamya kurya ruswa ifite ishingiro biteguye gusubiza amaso inyuma bakikosora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *