Rurageretse hagati y’ibitaro La Croix du Sud, Abacus Pharma n’abatewe ikinya kikabagiraho ingaruka mbi

Sangiza iyi nkuru

Abantu batanu bajyanye mu rukiko ibitaro La Croix du Sud bita kwa ‘Nyirinkwaya’babirega kubatera imiti (ikinya) itujuje ubuziranenge bikabagiraho ingaruka. Abagizweho ingaruka n’imiti basabye indishyi y’akababaro za miliyoni 930 mu mafaranga y’u Rwanda.

Abo bantu ngo bagizweho ingaruka n’icyo kinya batewe ubwo babagwaga byoroheje baregeye urukiko basaba indishyi.

Ikinyamakuru The East African kigaragaza ko ari Rugigana Deus , Rubagumya Innocent, Mutesi Schola na Bayitake Angelique .

Uko ari batanu bazamenyeshwa umwanzuro w’ubujurire bwabo ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Icyo cyemezo kizatangazwa tariki ya 14 Nzeri 2017.

Bavuga ko ibitaro byakomeje kubaha facture ngo bishyure na nyuma yaho batangaje ko imiti yabagizeho ingaruka. Mu gihe bo bareze ibi bitaro kuba byarirengagije ndetse bikananirwa kubahiriza ubuziranenge busabwa.

Urukiko rwari ruherutse gusaba ko abagizweho ingaruka n’iyi miti gutandukanya indishyi y’akababaro basabaga ku ingaruka mbi z’ako kanya iyo imiti yabateye n’izikomeje kubabaho kugeza uyu munsi(icyo yabangirijeho).

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwafashe icyemezo cy’uko bazishyurwa indishyi za miliyoni 33 mu mafaranga y’u Rwanda, ($39,076) azacibwa Abacus Pharma. Nyamara abagizweho ingaruka n’iyo miti barasaba ko bakwishyurwa miliyoni 950 ($1.1m).

Inzego zitandukanye muri iki kibazo

Ibitaro La Croix du Sud bivuga ko byaguze iyo miti muri Farumasi Abacus Pharmaceuticals (Southern Cross Hospital) birayikoresha.

Tariki ya 20 Nyakanga 2017, Umuyobozi mukuru w’ibitaro La Croix du Sud, Jean Chrysostome Nyirinkwaya n’abo muri Minisiteri y’Ubuzima batumijweho n’urukiko ngo basobanure iki kibazo.

Dr Nyirinkwaya avuga ko ibitaro nta bushobozi bifite byo gusuzuma ubuziranenge bw’imiti, ahubwo ko bakiriye imiti ya farumasi yujuje ibyangombwa bitangwa na leta, biyemerera kugurisha imiti.

Ati “Twe icyo tureba ni uko abatugemurira imiti banujuje ibyangombwa bitangwa na leta bibaha uburenganzira bwo kugemura imiti runaka. Iyo bujuje ibisabwa twakira imiti tukayikoresha.”

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yari ihagarariwe n’ inzobere zayo mu bijyanye n’imiti, ubwo babazwaga n’urukiko kuri iki kibazo , uburyo batangamo ibyangombwa by’imiti kugira ngo icuruzwe mu gihugu, n’uko bagenzura ubuziranenge bw’imiti yinjijwe mu gihugu.

Izo nzobere zavuze ko hagenderwa ku cyemezo cyatanzwe n’igihugu umuti wakorewemo, kikanatanga uburenganzira bwo kugurishwa hanze yacyo.

Laboratwari y’igihugu ikorera i Butare yashyize hanze raporo igaragaza uburyo iyi miti itujuje ubuziranenge busabwa.

Kwigira ntibindeba

Abagizweho ingaruka n’iyo miti bavuga ko ibitaro byakomeje kubishyuza kandi baragaragaje ko imiti yabagizeho n’ingaruka mbi. Barega ibitaro kuba byarirengagije kandi bikananirwa kubahiriza ibisabwa.

Urukiko rwatanze amabwiriza ko hakorwa isuzuma rya kabiri ngo harebwe ubuzima bw’abagizweho ingaruka n’iyi miti uko buhagaze, ndetse ko ibizava muri iri suzuma ari byo bizashyingirwaho mu gufata umwanzuro wa nyuma muri uru rubanza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi miti yagiye isuzumwa muri laboratwari zitandukanye nyuma yaho abarwayi bavuze ko yabagizeho ingaruka mbi. Gusa ibyagiye biva muri ayo masuzuma byaje bitandukanye.

Laboratwari yo mu Bubiligi n’iy’i Butare byerekanye ko itari yujuje ubuziranenge, mu gihe iyo mu Buhinde yavuze ko nta kibazo yari ifite mu ikoreshwa ryayo.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *