Erika Do Rosario Nieves, umukobwa w’imyaka 22 byemejwe ko ari umukobwa wa Samuel Eto’o, yaretse guceceka kuva hatangazwa ko ariho muri Gashyantare. Arasaba ko yishyurwa imyaka ibiri y’ibirarane by’amafaranga yo kumutunga.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, kuri ubu ari mu bibazo. Erika Do Rosario Nieves, yatangajwe muri Gashyantare nk’umukobwa wemewe n’amategeko wa Eto’o, abinyujije mu nkiko yasabye ko yishyurwa ibirarane by’imyaka ibiri by’amafaranga yo kumutunga.
Umwunganizi w’uyu mukobwa, wabisabye abinyujije mu rukiko rw’ibanze rwa 83 rwa Madrid, avuga ko Samuel Eto’o afite uburyo bwo kwita ku mukobwa we kuko “afite umurage ukomeye”.
Urukiko rwategetse uwahoze ari rutahizamu ukomeye mu mupira w’amaguru kwishyura buri kwezi pansiyo y’amayero 1400 ku mukobwa ukiri muto, bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa uhereye igihe ikirego cyatangiwe nk’uko tubikesha Afrikmag.com .
Erika Do Rosario Nieves yavukiye mu 1999 mu bitaro bya Alarcón Foundation i Madrid, mu gihe Samuel Eto’o yakiniraga RCD Espanyol. Muri icyo gihe cyose, uyu mukinnyi ntiyamwemeye.
Muri 2018 nibwo umukobwa yatanze ikirego cyo kwemeza umubyeyi we arega perezida wa FECAFOOT muri iki gihe. Bivugwa ko Eto’o yahuriye na nyina, Adileusa, mu kabyiniro ko muri Madrid mu ijoro rimwe mu 1997, ubwo yakiniraga Club Deportivo Leganés.
Nyina w’umukobwa yasobanuye ko “ubwo yari atwite yagerageje kuvugana na se w’umwana, ariko” ntiyitaba telefoni cyangwa ngo asubize e-mails ze “.

2 Responses
Rurageretse hagati ya Samuel Eto’o n’umukobwa we yari yarirengagije
Birababaje kubona abagabo n’abasore benshi bihakana abana babyaye hanze.Ababemera ni bake cyane.Ni kimwe mu ngaruka zo gushurashura.Nyamara babikora bavuga ko “bali mu munyenga w’urukundo”.Bakibagirwa ko imana yaturemye idusaba kudashurashura,kandi ko ababirengaho batazaba mu bwami bwayo.