Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Sangiza iyi nkuru

Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo n’icyumba cyo kuriramo(Retaurent).

Amakuru atangazwa na The Mirror, avuga ko Sancho yabujijwe kwinjira ahantu hose habarizwa ikipe ya Manchester ibanzamo haba ku kibuga cy’imyitozo no gusangira n’abakinnyi bagenzi be bakinana.Ten Hag usanzwe atoza iyi kipe yasobanuye neza ko Sancho agomba gusaba imbabazi nyuma yo kuvuga ko yatotetejwe ku rubuga rwa Instagram.

Ikinyamakuru Mirror kivuga ko Sancho yari yahagaritswe nyuma yo gukererwa imyitozo inshuro zirenze imwe bityo umutoza ahitamo kumuhagarika.Akimara guhagarikwa uyu mukinnyi yahise ajya ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko ibyo avugwaho atari ukuri ahubwo ko ari umutoza utamwiyumvamo.Gusa nyuma y’amasaha macye yahise abisiba.

Nk’uko byatangajwe na ESPN, bamwe mu nshuti za Sancho, zirimo Marcus Rashford, Luke Shaw na Harry Maguire, babwiye uyu musore w’imyaka 23 gusaba imbabazi Ten Hag kugira ngo arokore umwuga we muri United.

Byumvikane ko Sancho yaba ikeneye gusaba imbabazi Ten Hag kugirango igire inzira iyo ari yo yose isubira mu ikipe yambere.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’ababigize umwuga (PFA) naryo ryatangaje ko bagiye kwinjira muri iki kibazo mu rwego rwo gukemura amakimbirane hagati ya Sancho na Ten Hag.

Uyu mukinnyi uca ku ruhande yaje muri Man U, nyuma yo kuba ikimenyabose ubwo yari muri Borussia Dortmund aho yatsinze ibitego 50 anatanga imipira 64 mumikino 137 yavuyemo ibitego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *