Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera

Sangiza iyi nkuru

Paul Rusesabagina ngo yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite aravuga ati reka njye kurwiyoborera nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko Perezida Kagame atakiri ku Isi y’abazima nk’uko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi utavuzwe amazina yabitangaje.

Ibi turabikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, mu nkuru yayo ivuga ko abanyamategeko bashinzwe kuzunganira Rusesabagina bavuga ko bataremererwa kubonana n’umukiriya wabo kuva yatabwa muri yombi.

Aba banyamategeko banamaganye igenwa ryUmunyamategeko w’Umunyarwanda, bavuga ko yashyizweho mu nyungu za Guverinoma y’u Rwanda, basaba ko Rusesabagina yahita arekurwa kubera inzira byanyuzemo kugirango agere i Kigali.

Nyamara, kuri iki Cyumweru gishize, Perezida Kagame yatangaje ko uburyo yafashwemo bwubahirije amategeko ndetse ari we wizanye i Kigali, mu gihe umuryango we ukomeje kuvuga ko yashimuswe.

Bivugwa ko ku itariki 27 Kanama 2020, ari bwo Paul Rusesabagina yageze i Dubai ku isaha ya saa moya niminota icumi z’ijoro (19h10), agahamagara umuryango we ariko ntawumenyeshe urundi rugendo yateganyaga.

Muri iryo joro, saa saba, nyuma y’amasaha 6 ageze i Dubai, ngo yinjiye mu ndege ya Bombardier Challenger 605 ya Kompanyi Gainjet yo mu Bugiliki, yahagurutse Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Al Maktoum ikagera i Kigali mu gitondo cyo kuwa Gatanu, mbere y’uko RIB imugaragariza itangazamakuru kuwa Mbere.

Dusubiye inyuma mu kiganiro umukuru w’igihugu yatanze, yijeje ko Rusesabagina atigeze ashimutwa ahubwo yaje i Kigali ashingiye ku byo yizeraga.

Ati: “Yaje hano hashingiwe ku byo yizeraga, n’ibyo yifuzaga gukora.”

Mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko tubikesha RFI, ibyo umwe muri bo yatangaje bijya gusa neza n’ibyo umukuru w’igihugu yakomojeho.

Ati: “Baba baramwumvishije ko hari amahirwe. Abantu bose bavugaga urupfu rwa Kagame n’ibiganiro bishoboka kugira ngo asimburwe.”

Birashoboka rero ko Rusesabagina yaba yarizeye ibyari bimaze iminsi bitangazwa na Padiri Nahimana koko akagira ngo Perezida wu Rwanda ntawukiriho agafata inzira iza mu Rwanda yizeye ko aje kumusimbura.

Gusa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere, ubwo rwemezaga ko uyu mugabo w’imyaka 66 yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, rwongeyeho ko igihe nikigera nyir’ubwite azivugira uko byagenze kuko nta wamushimuse ndetse nta wamutegetse kuza mu Rwanda.

Rusesabagina ni umukuru w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta, MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa RD Congo. Akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi byakozwe n’uyu mutwe mu bitero wagabye mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    Reka reka ntibyaba uko mumugize umuphayongo pe

  2. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    Reka reka ntibyaba uko mumugize umuphayongo pe

  3. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    Reka reka ntibyaba uko mumugize umuphayongo pe

  4. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    Reka reka ntibyaba uko mumugize umuphayongo pe

  5. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    Reka reka ntibyaba uko mumugize umuphayongo pe

  6. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    Reka reka ntibyaba uko mumugize umuphayongo pe

  7. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    abashyigikiye ideologie genocidaire mushatse mwakwicara hasi mukayoboka cg se mukihebera Imana kuko abo muhuje ibitekerezo barakaje Imana ku buryo muzamara imyaka amagana mukibunga. niba FAR zaratsinzwe zifite inkunga n’igihugu, abacengezi bagatsindwa bafifite umujinya tukabageza kuri Ocean atlantique ndetse umwami wabo Nkundiye akicwa, ALIR yose ikarangira na Bemera agafatwa, ba haduyi benshi bagafatwa, abandi bakicwa harimo n’abiyahuye; mwagishije inama abakuru mukucara mukabanza kwicuza ibtaha mwakoze.
    nimukomeza gutera kiriya gihugu muzashira dore aho nibereye.
    ariko mwakuraho Leta ishakira ineza abaturage, ibqha amata, ibatungidha Inka, yubakira abatindi/abapfakazi n’qbqkuze, ifasha imfubti? ntibishoboka rwose.
    mureke kwicisha urubyiruko

  8. Rusesabagina yaba yarabeshywe ko u Rwanda nta kizigenza rufite, ati reka njye kurwiyoborera
    abashyigikiye ideologie genocidaire mushatse mwakwicara hasi mukayoboka cg se mukihebera Imana kuko abo muhuje ibitekerezo barakaje Imana ku buryo muzamara imyaka amagana mukibunga. niba FAR zaratsinzwe zifite inkunga n’igihugu, abacengezi bagatsindwa bafifite umujinya tukabageza kuri Ocean atlantique ndetse umwami wabo Nkundiye akicwa, ALIR yose ikarangira na Bemera agafatwa, ba haduyi benshi bagafatwa, abandi bakicwa harimo n’abiyahuye; mwagishije inama abakuru mukucara mukabanza kwicuza ibtaha mwakoze.
    nimukomeza gutera kiriya gihugu muzashira dore aho nibereye.
    ariko mwakuraho Leta ishakira ineza abaturage, ibqha amata, ibatungidha Inka, yubakira abatindi/abapfakazi n’qbqkuze, ifasha imfubti? ntibishoboka rwose.
    mureke kwicisha urubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *