Mu rubanza rukomereje mu Rukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi; Paul Rusesabagina yavuze ko afite uburenganzira bwo kunganirwa n’Umwavoka ashaka, n’ubwo yaba aturutse mu Ijuru.
Mu mbogamizi Rusesabagina akomeje kugaragaza, yavuze ko atahawe uburenganzira bwo kunganirwa n’abanyamategeko b’abanyamahanga, barimo: Umunya-Australia Kate Gibson n’Umunya-Canada Philippe Larochelle.
Ati: “Sinumva rero impamvu ari njyewe jyenyine waba uwa mbere hano muri kino gihugu uburanirwa n’abavoka limités, bambwira bati ‘ugomba guhitamo ariko wanze ukunze urahitamo muri twebwe’. Icyo ni cyo gisubizo mufite, ni uko ngomba guhitamo mu bavoka kandi abavoka ba hano gusa.”
Yakomeje ati: “Sinumva rero impamvu umuntu atakunganirwa n’umwavoka uwo ari we wese yihitiyemo, ndetse byanashoboka, ashoboye no gutumira n’uwo mu Ijuru, pourquoi pas ? Na we akaza akamuburanira!”
Perezida w’Iburanisha yabajije Rusesabagina impamvu atatumiye umwavoka uturutse mu Ijuru amwunganire, asubiza aseka ati: “N’uwo mu Isi baramwanze.”
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwo buvuga ko Rusesbagina yahawe urutonde rw’abavoka bo mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda babarirwa mu 1000 kugira ngo yihitiremo abamwunganira.
Buvuga kandi ko urugaga rw’Abavoka rwo mu Bubiligi (igihugu Rusesabagina afitemo ubwenegihugu), rwandikiye Umuyobozi w’urwo mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, amusaba ko yakwemera ko abavoka mpuzamahanga baza kuburanira uregwa, arubaza niba abavoka bo mu Rwanda bajya kubunarira mu Bubiligi.
Urugaga rw’Abavoka mu Bubiligi rwasubije Me Kavaruganda ko bitashoboka ko abavoka baturutse mu Rwanda bajya kuburanira muri iki gihugu kiri ku mugabane w’u Burayi ; mu buryo bwo kugaragaza ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’imikoranire ku bwunganizi mu by’amategeko.
Rusesabagina afite abanyamategeko babiri bamwunganira; Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Jean Felix basimbuye abandi babiri yari yaratoranyije mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Yari yarahisemo abandi bavoka mpuzamahanga bakurikira: Kate Gibson, Abanyamerika Jared Genser, Brian Tronic na Peter Robinson, Umubiligi Vincent Lurquin na Philippe Larochelle.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


