Abaturage bo mu Mirenge ya Bugarama, Muganza, Gitambi, Gikundamvura, Nyakabuye, Nkungu na Butare yo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bizezwa n’ubuyobozi bw’aka karere bwagiye busimburana ndetse n’ubw’Intara y’Uburengerazuba gukorerwa umuhanda Mashesha-Mibilizi wagombaga kubafasha kugeza abarwayi n’abagore batwite ku bitaro bya Mibilizi bitabagoye ariko kugeza na n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere.
Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 15 si ubwa mbere uvuzwe mu itangazamakuru kuko n’ubuyobozi bwagiye busimburana muri aka karere ndetse n’uwari Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, madame Mukandasira Caritas bari barijeje abaturage ko ugiye gukorwa mu gihe kitarambiranye,bikaba bitaragombaga kurenza umwaka wa 2016 ariko kugeza n’ubu ngo uracyateza ingorane watezaga na mbere.
Madame Mukandasira Caritas ajya kuvuga ko ukwiye gukorwa byihutirwa, yavugaga ko yabikuye ku gutakamba kw’abaturage bamubwiraga ko wateraga imfu z’ababyeyi n’abana mu nzira bajya ku bitaro bya Mibilizi kubera ukuntu wari mubi cyane, bikaba ngo byari amahirwe adasanzwe ku mugore uri kunda avuye nko ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo cyangwa cya Gikundamvura kugera yo uwo agiye kubyara ari muzima, uwari umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi muri ibyo bihe Akintije Simba Calliopie akaba yaravugaga ko abenshi mu bagore batwite bagezwaga kuri ibyo bitaro nyababyeyi zashwanyaguritse ku buryo abenshi kurokora abana byabaga bitoroshye.
Abaturage kandi bavugaga ko hari hakiri benshi babyariraga mu ngo kubera ko bumvaga aho kujya gupfira mu nzira bajya ku bitaro bya Mibilizi igihe ibigo nderabuzima byabo bihabohereje byarutwaga no kubyarira mu ngo bagapfa cyangwa bagakira,ari byo byatumaga ubuyobozi buvuga ko nubwo hari indi mishinga mu karere yahagarara ariko uyu muhanda ukabanza ugakorwa, cyane ko nk’abaturage b’umurenge wa Gitambi ari wo banifashisha bajyana ibicuruzwa mu isoko riri mu murenge wa Nyakarenzo,kuko umurenge wabo nta soko ugira.
Bamwe mu baganiriye na Bwiza.com muri iyi minsi, bavuga ko bababazwa n’uko kugeza ubu nta kirawukorwaho ingorane wabatezaga n’ubu ukaba ukizibateza,kuko bemeza ko hari abakibyarira mu ngo cyane cyane mu mirenge ya Butare na Gikundamvura kubera gutinya ibyago bagirira muri uyu muhanda bajyanwa kwa muganga, ngo n’abemera kujya mu mbangukiragutabara ibakura ku bigo nderabuzima bya Nyabitimbo na Gikundamvura bagera ku bitaro bya Mibilizi babara amasaha ngo bahitanwe n’inda cyangwa bakubite ibihwereye.
Umwe mu batuye mu kagari ka Cyingwa mu murenge wa Gitambi yagize ati’’ tubabazwa n’ubuyobozi bwagiye buza hano bwose butwizeza ko uyu muhanda ugiye gukorwa tukava muri aka kaga nyamara kugeza n’ubu nta kirakorwa. Ku itariki ya 2 Gicurasi muri 2017 ni bwo uwari Meya wa Rusizi Harelimana Frédéric yahagaze hano atubwira ko umwaka urangira dufite umuhanda muzima, ariko yarinze agenda nta gikozwe na n’ubu.’’
We na bagenzi be bavuga ko abayobozi bakwiye kuva mu magambo nk’uko umukuru w’igihugu ahora abivuga bakajya mu bikorwa bakabakorera uyu muhanda kuko no guheka umugore uri kunda cyangwa umurwayi urembye mu ngobyi umuvana mu murenge wa Gitambi umugeza ku bitaro bya Mibilizi nk’imvura yaguye ahagera ari uwo gupfa.
Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem yabakuriye inzira ku murima avuga ko nta mafaranga akarere gafite yo kuwukora. Ati “Nta mafaranga ahari yo kuwukora icyakora hazagira ubushobozi buboneka wazakorwa ariko ubu ntayo dufite.’’
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko iyi mvugo y’umuyobozi ije ibashengura cyane bakurikije ingorane ubatera kandi zavuzwe kenshi,bagasaba ko wakorwa nk’uko babyizezwaga n’abamubanjirije.




