Abaganga n’abandi bakozi bahembwa n’Ikigo Nderabuzima cya Giheke mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze amezi ane batazi umushara bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka z’imibereho, mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo cyatewe no kuba RSSB yaratinze kwishyura iki kigo.
Ni abaganga n’abandi bakozi bakora muri serivisi zitandukanye muri iki kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Giheke, bavuga ko bamaze amezi ane batarahembwa ndetse bakaba bari gusatira ukwezi kwa gatanu, ibintu bavuga ko biri kugira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi ndetse bikaba byatangiye kugira ingaruka ku kazi kabo bavuga ko batabasha gukora neza mu nda nta kirimo.
Umwe muri aba wavuganye na Radio 1 yagize ati: “Mu by’ukur tumaze amezi ane tudahembwa, duheruka umushahara w’ukwa Gatandatu. Ni ikibazo kuba abantu baba bafite ingo batunze cyangwa se izindi charges z’urugo bakamara amezi ane badahembwa, bagaragariza imbogamizi ikigo z’uko badahembwa kikabereka ko nta mafaranga ahari”.
Undi yagaragaje ko bafite n’impungenge z’uko umushahara ushobora kuza ari uw’ukwezi kumwe aho guhembwa ayo mezi yose bamaze badahembwa.
Ati: “Noneho ukabona niba hariho nk’amezi ane, wenda ukabona umushahara ushobora kuboneka nturenga uw’ukwezi kumwe. Ku buryo nta narimwe umukozi yicara hatarimo ibirarane by’amezi atat cyangwa ane.”
Aba bakozi basanzwe bahembwa n’ikigo nderabuzima, bavuga ko ubuyobozi bwacyo aho gushaka uburyo bakwishyuzwa hari kubaho uburyo busa nko gucengana, bakaba basaba inzego bireba kubakorera ubuvugizi ahashoboka hose byibuze bakishyurwa amafaranga bakoreye akabagoboka mu miryango yabo.
Iyi nkuru ivuga ko umuyobozi wiki Kigo Nderabuzima cya Giheke ari nawe ufite mu nshingano ze guhemba aba baganga n’abandi bakozi yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo ngo kuko kuba atarahembye atari we byakagombye kubazwa.
Ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi, Umuyobozi wako, Kayumba Ephrem, yavuze ko nta makuru asanzwe afite ku ihembwa ry’aba bakozi, ndetse anemera ko umukozi umaze igihe kingana gutya adahembwa atagakora atekanye.
Yavuze ko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ikigo nderabuzima gitinda guhemba abakozi hakubiyemo kuba RSSB yaratinze kwishyura ibigo nderabuzima byo muri kano karere, yizeza ko hagiye gukorwa ubuvugizi hakarebwa uko iki kibazo cyabonerwa igisubizo.
Ati: “Birumvikana iyo umuntu atameze neza n’umusaruro uba mucye, ahaturuka ubushobozi cyangwa se amafaranga ibigo byiyinjiriza…akenshi murazi ko abantu benshi bakoresha ubwishingizi ubu twita mutuelle de santé, ni ba bandi buri wese yishyura 3000frw ku mwaka yo kwivuza, noneho hari imbogamizi ibigo bikunze kugira z’uko fagitire ziba zaratinze kwishyurwa, ku buryo icyo gihe bigira ingaruka ku bushobozi bw’ibigo, ariko turaza gukomeza kuvugana na RSSB kugirango ibigo byacu mu karere kacu bifite ibibazo byo gutinda kwishyurwa bibe bishobora kubona amafaranga bibashe guhemba…”
N’ubwo kenshi gutinda guhembwa biterwa n’uko RSSB iba yatinze kwishyura, bamwe mu bakozi b’iki kigo nderabuzima cya Giheke bo basanga hari n’ibindi bibyihishe inyuma basaba ko inzego zikwiriye gucukumbura kugirango kirangizwe burundu.


