Rusizi: Abarokokeye mu murenge wa Gitambi bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu murenge wa Gitambi ho mu karere ka Rusizi, bavuga ko hashyizwe ikimenyetso kigaragaza amateka ya jenoside, byabafasha kugirango ibyahabereye bitazibagirana.

Kuba muri uyu murenge nta rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwigeze ruhubakwa ngo biterwa n’uko uyu murenge uhurirwaho n’ibyari amakomini atatu ari yo Bugarama, Nyakabuye na Gishoma, bigatuma.

Kuba ababo bashyinguye mu nzibutso zitandukanye ngo bituma batabasha kugira umwanya bibukira hamwe mu murenge wabo ababo bawiciwemo, by’umwihariko n’abakiri bato ntibabashe kubona ikimenyetso cy’amateka yaharanze muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyirahitimana Eugénie, waharokokeye agira ati “biratubabaza cyane kubona nta hantu tugira twibukira mu murenge wacu, nyamara hariya hantu hatikiriye Abatutsi batagira ingano, uwahashyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, amafoto n’amazina y’abacu bishwe akahashyirwa n’ubwo hari abo bigoye kubonera amafoto, byadufasha cyane mu kwibuka”.

Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere, Uwiragiye Julienne, yijeje ababuriye ababo muri uyu murenge ko iki kimenyetso kizahashyirwa kuko kihakenewe mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ibyahabereye.

Ati “ Ni icyifuzo cyiza, ntawe utagishyigikira, ari umurenge, ari n’ubuyobozi bw’akarere turagishyigikiye. Iyo gahunda izanozwa neza, igihe cyo kubitangira icyo muzakenera ku karere ntituzazuyaza kugikora kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza, abacu baguye kuri uriya musozi na bo kugira ngo batazibagirana.’’

Yakomeje avuga ko nihashyirwa ikimenyetso n’abakiri bato cyangwa abazavuka nyuma kizabafasha gusobanukira amateka yaharanze ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati’’ haguye abantu benshi, tugomba kuhashyira icyo kimenyetso kugira ngo n’abavuka ubu bazamenye ibyahabereye kuko ari amateka abungabungwa kuko hari n’ahandi biba. Ndumva na hariya tugomba kubikora byanze bikunze kandi bizagenda neza.’’

Ubuyobozi bwa Ibuka muri uyu murenge, buvuga ko Abatutsi baguye muri uyu murenge basaga 277, ngo bakaba bashyinguye mu nzibutso zitandukanye zirimo urwa Nyakabuye, Mibilizi, Muganza,…

ki 1
Nyirahitimana Eugénie avuga ko kutagira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ahashiriye ababo bituma badashira intimba

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya 

YouTube player

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *