Rusizi: Abaturage 405 bishyuriwe Mituweli n’abakozi b’ibitaro bya Gihundwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage 405 bo mu miryango inyuranye,abenshi  biganje  mu mirenge ya Kamembe,Gihundwe na Mururu yo mu karere ka Rusizi bari barabuze mituweli barashimira cyane abakozi b’ibitaro bya Gihundwe bashyize hamwe ubushobozi bakayibagenera na bo bakaba bagiye gutangira kwivuza.

Nk’uko bamwe muri bo babibwiye Bwiza.com, ngo kuba batagiraga uburyo bivuza n’imiryango yabo kubera ubukene,byatumaga hari bamwe muri bo barembera mu ngo cyangwa abana babo bakarwara ntibahite babajyana kwa muganga kubera isoni zo kutagira ubu bwisungane, ariko nyuma y’ubu bugiraneza bakaba bizeye kuvuza ababo igihe hagira urwara.

Niyonteze Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Cyapa,akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe,yabwiye Bwiza.com ko kugeza ubu yibazaga uko bizagendekera umuryango we w’abantu 7 ku buryo bwo kwivuza,dore ko ngo afite umwe mu bana be wari umaze amezi 2 arwaye bikomeye yari yaranze kujyana kwa muganga kubera  kubura uburyo kandi nta bundi bushobozi afite n’inzu aba mo ayikodesha nta kintu kigaragara yinjiza.

Yagize ati’’ turashimira ibi bitaro cyane biduhaye uburyo bwo kuvuza imiryango yacu igihe hagira urwara cyangwa agahura n’ibindi bibazo bikeneye muganga, kuko nk’ubu mfite umwana  w’imyaka 7 y’amavuko wafashwe n’uburwayi bw’amatwi umaze amezi 2 yose atumva nari narabuze uburyo muvuza,ariko ubu ngiye guhita muvuza kuko abantu banjye bose uko ari 7 ibitaro byabishyuriye.’’

Avuga ko yibazaga uko bizagenda kuko mu myaka ishize umuryango we wagiye urihirwa n’abaturanyi uyu mwaka bakaba ntacyo bari bamumariye, kuba abakozi b’ibi bitaro bamugobotse akumva ari nk’ibitangaza, icyakora  ko na we akomeje gushaka uburyo mu myaka itaha yajya ayibonera nubwo bigoye kubera kubura akazi gafatika akura ho ikimutunga n’iyi mituweli.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe,Dr Nshzirungu Placide, avuga ko bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari bamwe batinya kwivuza cyangwa kuvuza imiryango yabo kubera kbura mituweli,hakaba n’abaza kwiyishyurira bikabagora cyane kubera ko baba batishobye bigaragara,biyemeza kugira abo bafasha batishoboye kurusha abandi,agasaba n’abandi bagira neza gukora gutya kuko hari abatishoboye benshi  babura uburyo bivuza.

Ati’’ ndashimira abakozi dukorana n’ishuti zacu bagize iki gitekerezo,kuko hari imiryango twishyuriye ifite abantu benshi ku buryo kubona ayo mafaranga bitari gushoboka, twegeranya amafaranga 1.215.000 dufasha bariya 405 twahawe n’inzego z’ibanze kandi tukarihira umuryango wose,tukabonera ho gusaba n’abandi bagira neza kujya bamenya ko hari benshi bagira ibibazo nka biriya bakaba babafasha  uko bashoboye.’’

Avuga ko uretse mituweli hari n’abaturage bamara igihe kirekire mu bitaro,bamwe imiryango yabo ntibe ikibitaho neza kubera  kubura ubushobozi,bakabura ibibatunga,imyambaro,ibikoresho by’isuku n’ibindi, bakaba baba bakeneye ababitaho,nyamara hari ababa bafite ubushobozi ntibamenye ko abantu nk’aba babaho, agasaba abayoboke b’amadini n’amatorero anyuranye,imiryango ku giti cyayo n’abandi b’ubushobozi n’umutima mwiza kujya bibuka abababaye nk’aba kuko baba bahari kandi benshi.

Ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Rusizi Habarugira Wencesilas ashima ubwitange bw’aba bakozi kimwe n’abandi bose b’umutima mwiza bakomeje kwita ku badafite ubushobozi nk’uku,kuko hari imirenge ikiri hasi cyane muri mituweli,bamwe  mu baturage bakeneye kwitabwaho ngo bayibone.

Muri rusange akarere ka Rusizi kageze kuri 68% muri mituweli,imirenge ya Nyakabuye,Butare na Nkombo ikaba itaragera kuri 55%, uri imbere y’iyindi ukaba uwa Gikundamvura uri hejuru ya 83%.

Nyuma yo gushyikirizwa borudero yishyuriwe ho amafaranga azafasha umuryango wuyu musaza kwivuza yashimye umutima mwiza abakozi bibi bitaro bagize wo kubafasha.
Nyuma yo gushyikirizwa borudero yishyuriwe ho amafaranga azafasha umuryango w’uyu musaza kwivuza, yashimye umutima mwiza abakozi b’ibi bitaro bagize wo kubafasha
Nyuma yo gushyikirizwa borudero igaragaza ko bishyuriwe aya mafaranga aba baturage bishimiye ko nta wo muri bo warwara ngo abura uburyo yivuza.
Nyuma yo gushyikirizwa borudero igaragaza ko bishyuriwe aya mafaranga, aba baturage bishimiye ko nta wo muri bo warwara ngo abura uburyo yivuza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *