Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ruvuga ko hari ibibazo byinshi byugarije urubyiruko muri aka karere birimo ibiyobyabwenge,nk’urumogi rutuka mu bihugu by’abaturanyi benshi muri rwo bishoramo, ibiyoga by’ibikorano,inda zitateganijwe mu bangavu aho buri mwaka habarurwa abagera kuri 450 bazitwara, ubuzererezi n’ibindi bukavuga ko butakwishoboza guhangana na byo hatabayeho abafatanyabikorwa cyane cyane amadini n’amatorero rusaba kubirufashamo bihagije.
Ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel ubwo kuri Stade y’aka karere hateraniraga urubyiruko rugera ku 3000 rurimo n’abanyeshuri bo mu yisumbuye mu giterane cy’iminsi 2 cy’amasengesho n’indirimbo z’Imana cyari cyateguwe n’umuryango Teens for Christ Rwanda ku bufatanye n’ihuriro ry’amadini n’amatorero y’aka karere cyanatangirwagamo ubutumwa kuri uru rubyiruko rwo guhangana n’ibi bibazo byose.
Niyonsenga Miriam w’imyaka 20 wacikirije amashuri ageze mu wa 3 w’ayisumbuye avuga ko byinshi muri ibi bibazo urubyiruko rubiterwa no kudohoka kw’ababyeyi mu mirerere n’imicungire y’abana babo,amakimbirane mu babyeyi n’ubukene mu miryango myinshi, bamwe mu basore bagahitamo kwiyahuza ibi biyobyabwenge,abakobwa bakiringira ababashuka babizeza ibitangaza bakabangiriza ubuzima,kandi aba bose bangirika abenshi baba bafite n’aho basengera.
Ati’’ abangirika bose si abadasenga kuko benshi baba bafite n’aho basengera ariko kubera ko amadini n’amatorero menshi nta murongo uhamye wo gukura urubyiruko muri izi ngorane zose afite usanga ntacyo arumarira gifatika mu kurema icyizere cy’ejo hazaza kuko usanga amenshi akurikira inyungu bwite kuruta kwita ku buzima bw’abayoboke bayo barimo n’urubyiruko ariko ibiterane nk’ibi bishobora guhindura byinshi,ingeso nyinshi no kwiheba muri rumwe mu rubyiruko bikavaho rukizera ejo hazaza heza.’’

Umuyobozi w’uyu muryango Teens for Christ Rwanda,Past Muteteri Mbanzabugabo Aminadab,avuga ko ingeso nyinshi mbi zirangaza urubyiruko na we yazinyuzemo kandi yari umwana w’umupasiteri,ariko hamwe no gutekereza neza yaje kuzivamo yubaha Imana asanga akwiye no gushaka uburyo n’urundi rubyiruko rwava mu bibi.
Ati’’ maze kumva ko hari indi nzira nkwiye kunyura inshakira ubuzima bwiza twashinze n’uyu muryango ngo twifashishe ijambo ry’Imana, tujye mu mashuri,dukoreshe ibiterane nk’ibi n’ubundi buryo bwose bwatuma tugera ku rubyiruko rwinshi turuhindurire imibereho biciye mu ijambo ry’Imana ruve mu bibi kuko bikomeje bitya mu bihe biri imbere tutazabona n’abatuyobora bazima.’’
Yarakomeje ati’’ icyizere dufite ko guhinduka bishoboka ni uko twabonye abasore n’inkumi benshi biyemerera ko bari abatinganyi bagahindurwa n’ijambo ry’Imana bakabivamo, abari barangijwe n’ ibiyobyabwenge bagahinduka, abakobwa baretse uburaya bakaba bakorera Imana biteguye kubaka ingo nziza,n’izindi ngero nyinshi,tugasaba ubuyobozi bwite bwa Leta,amadini n’amatorero n’abandi bose bashishikajwe n’imbere heza h’urubyiruko gufatanya tukarushakira icyatuma rugira impinduka nziza z’ubuzima.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel na we asanga ibiterane nk’ibi no guhindura urubyiruko rwinshi hakoreshejwe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa bagenzi babo bavuye mu bibi ari ingirakamaro cyane, agasaba amadini n’amatorero,imiryango itagengwa na Leta n’abandi bafatanyabikorwa babo gukora ibifatika mu guharanira impinduka nziza mu rubyiruko rw’aka karere, batanibagiwe kurufasha guhanga imirimo yaruteza imbere.
Iki giterane cyari gihuje urubyiruko rugera ku 3000,umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero muri aka karere,Past. Byamungu Razale akavuga ko bagiye kongera imbaraga mu myigishirize y’urubyiruko n’ababyeyi barwo mu madini n’amatorero basengeramo,urudasenga narwo rukegerwa mu biterane nk’ibi byo ku masitade n’ahandi,ibibazo rufite bikitabwaho, ubuhamya bw’abahindutse bukarugeraho n’ubundi buryo bwinshi buteganywa ngo rugire imibereho myiza.
Uyu muryango usanzwe urihira abana 91 mu gihugu hose n’aka karere karimo amafaranga y’ishuri wanatangiye abaturage 100 mituweli barimo n’urubyiruko rwo mu miryango itishoboye.




