Rusizi: Babangamirwa no kudasobanukirwa amategeko abarengera

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko hari byinshi bashobora  guhura na byo bihungabanya uburenganzira bwabo bw’ibanze kubera kudasobanukirwa neza amwe mu mategeko abarengera.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko nubwo Leta yashyize ho uburyo bwinshi bashobora kumenyamo amategeko, nko kuba muri buri karere hari inzu y’ubufasha mu by’amategeko, amaradiyo n’ibindi binyamakuru na byo bikunda kugaruka ku burenganzira n’inshingano z’umuturage mu kubaka igihugu n’isi muri rusange, bitaragera ku 100%, aho basaba ko abayobozi barusha ho kubegera bakabaganiriza kuri amwe muri ayo mategeko y’ibanze n’uhohotewe agahita amenya aho yabariza atajarajaye.

Mu mahugurwa y’iminsi 3 yateguwe n’umuryango Strive foundation Rwanda,aho bamwe mu bayobozi  b’inzego z’ibanze mu turere twa Rusizi na Nyamasheke baganirizwaga ku masezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu  uRwanda rwagiye rushyira ho umukono n’uko abaturage bagenda bayamenyeshwa, Rusanganwa Eugène,impuguke ku burenganzira bwa muntu,yasabye abayobozi  kujya bamanuka bagasobanurira abaturage amwe mu mategeko  kugira ngo n’ugize ikibazo atacyihererana,amenye ko ari  uburenganzira bwe kukigaragaza.

Ati “iyo urebye aho igihugu cyacu kivuye n’aho kigeze mu byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu usanga harakozwe byinshi birengera umuturage,kuko nka kera umugore yahohoterwaga agaceceka ngo atiha rubanda,umwana yafatwa ku  ngufu bikarangirira aho, n’ibindi,ariko hamwe n’inzego zirengera abaturage Leta yagiye ishyira ho,hari intambwe igenda iterwa.

Gusa hari ibigikeneye gushyirwa mo ingufu mu kumenyekanisha mu baturage ibyo bemererwa n’amategeko n’inshingano zabo kugira ngo hataba hagira umuturage uvutswa uburenganzira bwe,ari yo mpamvu twegera abayobozi tukabiganira ho kugira ngo buri wese ashyire mu bikorwa uruhare rwe, abaturage basobanukirwe amategeko abarengera.’’

Rubagumya Antoine ,umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Rusizi, avuga ko kuba hakiri bamwe mu baturage badasobanukiwe amategeko abarengera bitera ingorane nyinshi zirimo guhohoterwa bakabyungira mu miryango kwa bamwe muri bo, abagore bahohoterwa bakanga kwishyira hanze, abagabo bahohoterwa bakabiceceka ngo abandi batabaseka n’ibindi,agasanga n’umuco hari bimwe ukizitira, imbaraga zikaba zigikenewe kugira ngo buri wese amenye aho uburenganzira bwe buhera n’aho bugarukira,kimwe no kubahiriza ubwa bagenzi be.

Ati’’ nkatwe mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko duhura na byo cyane, tukagira n’imbogamizi z’ubushobozi buke mu kugera ku baturage benshi mu cyaro ngo tubaganirize tunumve imbogamizi bagihura na zo,ariko twizeye ko na byo bizakemuka,kuko ibyo Leta imaze gukora ni byinshi muri urwo rwego n’ubwo hakiri urugendo.’’

Umukozi wa Strive foundation Rwanda, Kabera Télésphore asaba abayobozi bahuguwe kugeza ibyo biyemeje ku baturage,  bakamenyeshwa inyungu bafite ku masezerano mpuzamahanga uRwanda ruba rwashyize ho umukono,yaba areba uburenganzira bw’ibanze bwa muntu,ay’ubukungu n’andi, uhuye n’ikibazo kireba amategeko na we akaba azi abo yakwegera bakagikemura adasiragiye cyangwa ngo ahamarire umutungo.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari byinshi bajijwa ho kubera kudasobanukirwa amwe mu mategeko abarengera.
Bamwe mu baturage bavuga ko hari byinshi bajijwa ho kubera kudasobanukirwa amwe mu mategeko abarengera
Abayobozi barasabwa kubanza gusobanukirwa aya mategeko bakayasobanurira abaturage bashinzwe.
Abayobozi barasabwa kubanza gusobanukirwa aya mategeko bakayasobanurira abaturage bashinzwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *