Rusizi: Barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byakwigishwa nk’isomo mu mashuri

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko mu rwego rwo guca burundu ruswa n’akarengane, byaba byiza byigishijwe uhereye mu bana bato bo mu mashuri abanza, bakabyiga nk’isomo.

Uretse kumenyesha abaturage itegeko rishya rijyanye no kurwanya ruswa
n’akarengane banamenye uburenganzira bwabo, hateguwe umukino w’umupira w’amaguru mu mirenge yose, urubyiruko rwitabira ku bwinshi runahabwa izi nyigisho.

Iki cyifuzo kinashyigikiwe cyane n’abanyeshuri n’abayarangije, abarezi  n’ubuyobozi bw’aka karere, aho bose basanga umwana atangiriye mu mashuri abanza yigishwa ububi bwa ruswa no kurenganya abandi, yakura abiziririza, mu myaka itaha bikazaba ari umwe mu miziro mu batuye iki gihugu.

Mukeshimana Zabibu  w’imyaka 28 atuye mu murenge wa Bugarama muri aka karere. Avuga ko amaze umwaka arangije kaminuza akaba atarabona akazi. Nawe  ashyigikiye ko iyi ngeso mbi imunga ubukungu bw’igihugu mu ngeri zose ikwiye kurwanywa na buri wese bihereye mu bana bato.

Ati “ububi bwa ruswa n’abana bubagera ho kuko niba umuntu yagombaga kubona akazi ngo atunge umuryango,hakagira utanga bituga ukwaha akagatwara atanamurusha ubushobozi, wa muryango wundi uguma mu bukene kandi wari kubona imibereho.  Uwamenyereye guhabwa ruswa ngo atange serivisi ahora yumva atayitanga atagize icyo ahabwa, ngasanga  kurwanya ruswa byinjiye mu masomo atangwa mu mashuri yaba ari intambwe ikomeye cyane igihugu giteye.’’

Ku ruhande rw’abarezi,abaganiriye na Bwiza.com bavuze ko basanzwe babikangurira abana ariko mu buryo butimbitse kuko baba bari mu yandi masomo cyangwa ku murongo nk’iyo hari ibyo bagiye kubwirwa, ariko byigishijwe, abana bakumva neza ububi bwa ruswa  bahabwa n’ingero mu buryo  busobanutse bakabaza n’ibibazo, nta kabuza yacika kuko usanga imeze nk’izirikiye mu muco.

Uwitonze Jeredi wigisha ku ishuri ribanza rya Ruganda mu murenge wa Rwimbogo yagize ati “hari nk’imigani ya kera ihembera ruswa nk’aho bavuga ngo amatama masa ntanyura amatwi cyangwa ntasabira inka igisigati,umuntu akama izo aragiye n’indi ihembera izo ngeso mbi, ariko dutangiriye ku bana bato tubigisha ububi bwa ruswa cyangwa  bwo kurenganya ,byinshi byahinduka cyane mu myaka iri imbere.’’

Mugenzi we  Nsanzabandi Boniface wigisha  mu yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Muganza mu murenge wa Muganza na we abibona kimwe n’aba bandi,akavuga ko kuba bagira igihe cy’itorero bakigisha abana indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo n’uku kurwanya ruswa n’akarengane bidahagije, kuko niba ruswa itangwa kandi ifite ingaruka mbi,kwigisha ibindi utayihereye ho mu mashuri ntacyo waba ukora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere,Mushimiyimana Ephrem  avuga ko ari ubuvugizi bwakorwa  muri Minisiteri ibishinzwe,ariko ko hari n’ibindi bikorwa, nko gutegura imikino nk’iyi abanyeshuri bakayitabira ubutumwa bugatangwa, gushinga amakalabu yo kurwanya ruswa mu mashuri no kubwira abarezi bakajya babivuga kenshi mu biganiro bagirana n’abanyeshuri,ariko ngo ntibihagije.

Asaba buri wese kumenya uburenganzira bwe,umuyobozi wamunzwe na ruswa abaturage bakamutungira agatoki agahanwa hakiri kare, buri muturage akamenya uburenganzira bwe burimo no kutagura ibyo amategeko amuhera uburenganzira.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wateguwe muri icyo cyumweru,umukino wa nyuma wahuje umurenge wa Muganza n’uwa Mururu,igikombe cyegukanwa na Muganza itsinze Mururu 1-0.

Urubyuko rwimirenge ya Muganza na Mururu ku mukino wa nyuma wirushanwa ryo kurwanya ruswa nakarengane
Urubyiruko rw’imirenge ya Muganza na Mururu ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kurwanya ruswa n’akarengane
Igikombe cyo kurwanya ruswa nakarengane cyatwawe numurenge wa Muganza utsinze uwa Mururu 1 0
Igikombe cyo kurwanya ruswa n’akarengane cyatwawe n’umurenge wa Muganza utsinze uwa Mururu 1-0
Urubyiruko rusanga ubutumwa nkubu kubucisha mu mikino ari bwo burusha ho kumvikana.
Urubyiruko rusanga ubutumwa nk’ubu kubucisha mu mikino ari bwo burusha ho kumvikana

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *