Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’umushinga Strive foundation Rwanda wita ku bana bibana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke buvuga ko aba bana bahura n’ibibazo byinshi, bagasaba buri wese uhangayikishijwe n’imibereho y’aba bana kugira uruhare mu kugira ngo irusheho kuba myiza.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’akarere,ba Gitifu n’abashinzwe imibereho y’abaturage mu mirenge ya Nyakabuye,Nkungu,Butare na Bweyeye n’uyu mushinga Strive foundation usanzwe uhakurikirana imibereho y’aba bana, hagaragajwe ko kugeza ubu hakiri imiryango 65 yabo muri iyi mirenge uko ari 4 yabaruwe inakurikiranirwa hafi ,ariko ugisangana ibibazo by’inzitane bikeneye gukomeza kwitabwaho n’inzego bireba zose kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza kurushaho.
Nk’uko byagaragajwe na Ruzibiza Léopold, umwe mu bakozi bawo,ngo aba bana bafite ibibazo by’inzitane bikwiriye ubuvugizi bwa bose,kuko ngo kuva muri 2011 batangira gukurikirana ibibazo byabo no kugerageza kubikemura hari imiryango 96 y’aba bana babashije gucutsa bakuze nubwo n’ubundi batabura ibibazo by’ihungabana biterwa n’iyi mibereho mibi,cyane cyane ko bamwe baba barasigiwe ibikomere bikomeye by’umutima n’izi mpamvu ziba zaratumye bisanga birera.
Ati ’’Ubuzima bwabo usanga buteye agahinda cyane kuko hari abasigwa n’ababyeyi bombi bazize urupfu rusanzwe cyangwa uburwayi bamwe basigarana, cyane cyane ubw’agakoko gatera SIDA mu gihe abakabitayeho na bo baba bakiri bato cyane n’imiryango yabo yindi ikabatererana yanga kwikorera iyo mitwaro itazatura, aho usanga umwe mu babana yarishe uwo bashakanye na we agafungwa abana bakisanga ari bonyine muri ibyo bikomere bikabije, bagomba kuzagemurira muri gereza se wishe nyina cyangwa nyina wishe se batabona n’ingemu no kwiga ari ibibazo nta n’inzu babasizemo ubuzima bugasharira.’’
Arakomeza ati ’’Hari kandi aho dusanga umuryango warakubiswe n’ubukene bukabije umugabo n’umugore umwe agaca aha undi hariya bagata abana bakigendera ntibazamenye aho bari, upfusha uwo bashakanye akabata akajya gushaka undi,ababyeyi bombi baba bafunze,n’ibindi, byose bikabikubitaho basanganywe n’ubuzima buciriritse,ibibazo bikarushaho gukomera.’’
Avuga ko mu bigerageza gukorwa ngo bumve ko atari bonyine, bafashwa gusubira mu mashuri kuko nk’abakuru bahita bayata ngo bite kuri benenyina barimo n’abasigwa ari utwana duto cyane n’abo barwayi biba bigoye kwitaho,kuvuzwa mu buryo bwose bushoboka iyo barwaye,kubakirwa inzu iyo basizwe mu zishaje,kubashakira amatara aturuka ku mirasire y’izuba ngo babashe gusubira mu masomo neza,kubabonera imyambaro,uburyo bwo kwidagadura n’ibindi byose byabibagiza ibyo bahuye na byo bakiri bato nubwo ingorane ziba zikiri nyinshi.
Gusa ngo ibibazo biba ari byinshi cyane bikarenga ubushobozi bw’aba bafatanyabikorwa ari yo mpamvu bafata imirenge mike kandi ibi bibazo biboneka hose,ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko guhangana na byo bitoroshye na gato kuko bimwe biba birenze uko babitekerezaga, bagashimira abagerageza kiwtanga ngo babakure mu buzima bubi bushegesha umutima n’umubiri.
Rukesha Emmanuel uyobora umurenge wa Butare,avuga ko n’aho ayobora abana nk’aba bahari, barimo n’abo ababyeyi bata bavuga ko bagiye guhaha I Burundi ntibazagaruke,kuba basabwe ko kubitaho byajya mu mihigo y’imirenge akemeza ko bizatuma barushaho kwitabwaho.
Umuyobozi mukuru wa Strive foundation Rwanda, Muramira Bernard yavuze ko bazakomeza gukora uko bashoboye mu bushobozi budahambaye bafite ngo bite kuri aba bana ,ashimira akarere ubufatanye busesuye kandi yizeye ko buzakomeza.
Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel, avuga ko mu mirenge yose yako 18 ibibazo nk’ibi bihari, banamaze kubarurwa, ubufatanye bwa bose bukaba ari ngombwa ngo barusheho kwitabwaho.


