Abaturage bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ikibatindiye ari itariki gusa ngo bashyire igikumwe ku gipfunsi bitorere abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yishyize hamwe na wo, bakabihera ku mutekano usesuye bafite nyuma y’igihe ngo batazibagirwa bigeze kujya barara badasinziriye kubera Interahamwe n’Impuzamugambi zababuzaga amahwemo.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko kuva urugamba rwo kubohora igihugu rwatangira ku ya mbere Ukwakira mu 1990 na bo batangiye gutotezwa bikomeye, aho mu gihugu hatangiriye inkubiri y’amashyaka menshi, umwe mu biyitaga abanyabwenge wakomokaga mu kagari kabo ka Tara y’ubu muri uyu murenge Bucyana Martin ashinga ishyaka CDR rifatanya na MRND kubabuza amahoro n’amahwemo.
Bavuga ko bakomeje kurara rwa ntambi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho ihagarikiwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, izo Nterahamwe,Impuzamugambi za CDR n’ingabo za Ex-FAR zihungira hakurya muri Congo ahitwa i Panzi zikajya zigaruka kwangiza ibikorwaremezo, kubasahura no kubicamo bamwe kugeza ubwo na none ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyemeje kujyayo zigahagarika ubwo bugome.
Nkamiyabanzi Edouard w’imyaka 60 y’amavuko,utuye mu mudugudu wa Mukorazuba,akagari ka Tara muri uyu murenge, yagize ati “ntidushobora kubura gutora FPR Inkotanyi dukurikije aho tuvuye n’aho tugeze kuko yatugaruriye umutekano twari tumaze igihe kirekire tuwubuzwa n’interahamwe,impuzamugambi za CDR ya Bucyana Martin wavukaga hano anahafite inzu, zajyaga zituruka hakurya aha i Panzi muri Congo zikaza kwangiza amapoto y’amashanyarazi, gusahura no kutwica mo abantu barimo abari baranze kuzikurikira”.
Yongeyeho ati “ariko aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyemereje kujya guhagarika n’ibyo bikorwa by’ubugome nk’uko zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi zikigizayo abo babisha ubu turaryama tugasinzira bugacya tujya gushaka icyaduteza imbere. Ibyo se twabirenga ho tugatora abandi batari abakandida depite ba FPR Inkotanyi?
Mungwarareba Antoinette utuye mu kagari ka Karambi muri uyu murege na we avuga ko ahereye ku kuba yari muri nyakatsi atagira n’inkoko,atindihaye,ubu akaba yarubakiwe,agahabwa n’inka muri gahunda ya girinka,akava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akagera mu cya 3 nta cyamubuza gushyira igikumwe cye ku gipfunsi.
Ati “gutora FPR ni ihame kuko aho yankuye ni kure kandi n’aho niteguye kugera ni kure igihe cyose nzaba ndi kumwe na yo,ni yo mpamvu ntindiwe n’itariki gusa ngo nshimangire igihango gikomeye mfitanye n’umuryango FPR Inkotanyi.’’
Abakandida biyeretse abatuye uyu murenge ni Yankurije Marie Franà§oise, Karemera Emmanuel, Mukambanda Epiphanie na Mbarushimana Hamimu batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi,hamwe n’Umwari Carine w’ishyaka PDI rishyize hamwe na wo muri aya matora.
Uzabakiriho Félix ushinzwe ibikorwa byo kwamamamaza abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yishyize hamwe na wo muri aka karere avuga ko iki gikorwa kigenda neza uhereye aho batangiriye hose mu mirenge kugeza kuri uyu wa Mururu,akanizera ko no mu mirenge isigaye bizagenda neza.



Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


