Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi buvuga ko ubufatanye hagati yabwo, abaturage n’abafatanyabikorwa bose barimo n’amadini n’amatorero ahakorerwa bwatanze umusaruro ukomeye umwaka ushize, aho bavuye ku mwanya wa Karindwi mu mihigo y’imirenge bakegukana igikombe cy’imihigo, bakaba babishimira Imana n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bubafasha kubigeraho.
Babigaragaje mu giterane cy’iminsi ibiri cya Rwanda shima Imana, aho amadini n’amatorero yose ahakorera bafatanirije hamwe gushima Imana ibyo bagezeho byose babikesha umutekano usesuye bafite, babonera ho gusengera inzego zose ziyobora igihugu,abaturage n’abandi bose bifuriza igihugu ibyiza,kugira ngo muri uyu mwaka wa 2019 uRwanda ruzakomeze kugira umutekano usesuye,iterambere rirambye,ubumwe n’ubwiyunge,n’ibindi bituma buri munyarwanda aho ari hose arusha ho kumva atekanye.
Ngabonziza Jean Bosco uhagarariye abafashamyumvire mu bumwe n’ubwiyunge muri paruwasi gatulika ya Mushaka iri muri uyu murenge,yasabye abawutuye guharanira amahoro hagati yabo na bagenzi babo bahereye mu ngo zabo,bakima amatwi uwashaka kubajyana mu bitabafitiye umumaro byoreka igihugu birimo ibiyobyabwenge, uburaya n’ubwomanzi, ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu n’ibindi,bagasenga banakora kugira ngo umurenge wabo urusheho gutera imbere.
Yagize ati’’ ntitwatera imbere tukirangwa n’ubucuruzi bwa magendu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko,inda zitateguwe no kubyara abo tudashobora kwitaho, cyangwa hari bamwe muri twe badafite aho bakinga umusaya cyangwa aho biherera, ngo tujyeho tuvuge ko dusenga dufite abaturanyi babana nabi,hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bataratera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye n’ibindi bibi nk’ibyo.’’
Yongeye ho ati’’ duhindure imyumvire dushyire mu bikorwa ibyo abakozi b’Imana na Leta y’ubumwe batwigisha, ahasigaye duharanire ko buri wese atekana, nta kabuza Imana izakomeza kubana natwe kandi izadukorera ibirenze ibi tubona ubu.’’
Iwacusino Sifa utuye mu kagari ka Mushaka muri uyu murenge,yabwiye Bwiza.com ko nta cyamubuza gushima Imana atekereje ko we yari afite ubwenge ariko kubera kuvukira muri Leta itarafashaga abantu kwiga akagarukira mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza gusa,ariko ubu kuri Leta y’ubumwe akaba afite abize kaminuza n’ayisumbuye,agahinga akeza neza kubera umutekano usesuye afite.
Ati’’ mfite umwana urangije kaminuza, ugiye kuyirangiza, urangije ayisumbuye n’abandi 2 bagiye kuyarangiza kubera imiyoborere myiza, ni yo mpamvu ntabura gushima Imana. Tunishimira ko mu giterane nk’iki dufasha bagenzi bacu batishoboye,aho hari abo twubakira amazu n’ubwiherero,abo turihira mituweli n’ibindi bituma twese turushaho kuzamurana,tukifuza ko ibiterane nk’ibi byaba kenshi mu mwaka kugira ngo turusheho gusengana no kuzamurana.’’
Umunyamabanga nshibgwabikorwa w’uyu murenge, Nyirangendahimana Mathilide,avuga ko mu mirenge 3 amaze kuyobora muri aka karere iyi ari inshuro ya 8 akoresheje ibiterane nk’ibi, bikaba byaratanze umusaruro ufatika,aho hari igihe abaturage bigeze gutanga agera kuri 1.500.000 akubakira imiryango 34 itaragiraga aho irambika umusaya ikaba ituye neza mu kagari ka Murya mu murenge wa Nzahaha yayoboraga icyo gihe, no mu mirenge ya Nyakarenzo na Rwimbogo hakaba hari umusaruro ukomeye watanzwe n’amasengesho nk’aya,ayatanzwe muri iki giterane akazafasha mu bikorwa nk’ibi ku cyerekezo kizatangwa n’ubuyobozi.
Uyu murenge ufite amahirwe menshi y’iterambere akeneye kubyazwa umusaruro kuruta uko bimeze ubu, ubuyobozi bugasaba abaturage kurushaho gukora cyane kugira ngo barusheho kwiteza imbere.





