Rusizi/Bugarama: Ubuke bw’ibyumba by’amashuri, imbogamizi ku myigire y’abana

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi kimwe n’ababyeyi babo, baravuga ko ubucukike bukabije bw’abana mu ishuri bukiri imbogamizi ku ireme ry’uburezi.

Bavuga ko akarere bagerageza kongera ibi byumba ngo bigabanye ubu bucukike ariko ugasanga ari nk’igitonyanga mu nyanja ugereranije n’ikibazo gihari.

Irakoze Christophe wiga mu mwaka wa Gatandatu w’abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Pawulo rwa Muko, avuga ko usanga hari abicara ari Batanu ku ntebe, mu ishuri barenga 70 kandi haba ubushyuhe bwinshi cyane mu gihe cy’izuba, hakaba n’abiga bahagaze bigatuma batiga neza.

Aganira na Bwiza.com, Irakoze yagize ati’’ Bituma twiga nabi tutisanzuye kuko umuntu aba atabasha no kwandika, bamwe bahagaze bakananirwa kandi batari busimburane n’abicaye,… twifuza ko hakongerwa ibindi”.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mihabura, Ndagijimana Japhet, akaba anahagarariye abandi bayobozi b’amashuri muri uyu murenge, yemeranya n’uyu munyeshuri, akavuga ko ubu bucukike bufite ingaruka ku myigire.

Ati “Biracyakomeye cyane kuko uyu ni wo murenge wa mbere mu karere kose ugira abana benshi cyane, haba mu kubabyara, haba no mu kubashyira mu ishuri ku buryo ubucukike bukomeza kuba bwose.’’

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka abana bagera kuri 706 barangije abanza kandi bazakenera ayisumbuye, benshi muri bo baziga n’ubundi mu yisumbuye ahari asanzwe afite iki kibazo. Urumva se byoroshye?

Arakomeza avuga ko nta mwana uzabuzwa kwiga, mu gihe ateganya ko hari benshi bazatangira umwaka utaha, bityo agasaba ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abafatanyabikorwa gukomeza kongera ibi byumba by’amashuri, ati “Naho ubundi ntibyoroshye.’’

Ushinzwe ishami ry’uburezi mu karere, Hagenimana Jean de Dieu, avuga ko ikibazo cy’ubucukike bukabije mu mashuri abanza n’ayisumbuye kiboneka henshi muri aka karere. Umwaka ushize bubatse ibyumba 28, uyu bari kubaka ibindi 60, basigaje ibigera kuri 300 bishaje cyane, ngo bakaba bahera ku byo babona bishobora no kugwa ku bana imvura ibaye nyinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *