Dusenge Merda w’imyaka 22 y’amavuko, utuye mu kagari ka Ryankana, mu murenge wa Bugarama muri aka karere ka Rusizi avuga ko yamugaye agize imyaka 7, amaguru arahinamirana ku buryo atari agishobora kugenda, n’ubwo yize bimugoye ubu arangije amashuri yisumbuye.
Merda avuga ko akimara kumugara bavuje bikanga, hagakekwa amarozi, ibyo byamubayeho akunda kwiga cyane ndetse yifitemo n’impano yo kubyina yumvaga agiye guteza imbere ariko biranga.
Yakomeje kwiga yitabwaho n’ababyeyi n’abagiraneza arangiza amashuri abanza akomereza icyiciro rusange mu Bugarama yitabwaho n’umuyobozi w’ishuri ataha n’iwabo n’ubwo ngo byamugoraga cyane.
Avuga ko yaje gukomereza icyiciro cya 2 cy’ayisumbuye mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo muri aka karere muri 2014, agezeyo abanza kugira ikibazo cy’uburyo aziga nta we umwitaho, cyane cyane ko ngo yabonaga abandi bana bamwitarura, bamusuzugura ntibamuhe agaciro, ariko ntibyamuca intege kuko yabonaga ubuyobozi bw’ishuri bwo bumwitayeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko yakomeje abitangariza itangazamakuru, ngo yaje kugira amahirwe adasanzwe abona umwe mu bana biganaga witwa Mujawamariya Thérèse amwitaho mu buryo budasanzwe kugeza igihe arangirije amashuri.
Yagize ati’’nagize ubumuga mfite imyaka 7 ariko ndakomeza ndiga abandi bana banseka sinacika intege,ngeze muri iri shuri ryisumbuye rya Gishoma mbona ntazashobora kwiga kuko sinabashaga kujya no mu ishuri, ariko nagize amahirwe adasanzwe mbona uyu mugenzi wanjye anyitaho bidasanzwe.
Yanjyanaga koga mu gitondo kuko ntashoboraga kwiyuhagira,akansiga,akanyambika,akampeka akanjyana mu ishuri no mu bwiherero, kurya na bwo yarampekaga akanjyana n’isahane naririyeho akayoza,ankorera byose ntari muzi mu gihe abandi banenaga bakanambwira ko nkwiriye kureka kwiga, bakanamubwira ko adakwiriye gukomeza kuntaho igihe, ariko yambereye umubyeyi ndamushimiye cyane.’’
Uwamufashije nta gihembo yari ategereje:
Mujawamariya Thérèse w’imyaka 21 ni we wagiye afasha Dusenge Merda, avuga ko bitari bimworoheye kumwitaho no gukurikira amasomoye.
Uku gukomeza kumwitaho akanamuheka amujyana kwa muganga mu bilometero 2 uvuye ku ishuri ngo byaramugoye ariko arabikora mu gihe abandi batabyitagaho.
Ngo hari n’igihe bamaranye ukwezi kose kwa muganga, gusa akavuga ko byatumye abura uburyo yiga neza ntiyabona amanota amuhesha Buruse kandi yari umuhanga, ngo ajye muri kaminuza, icyakora ngo nta byicuza kuko icyo yakoze ngo yumva ari cyo cy’ingenzi kizamuhesha ingororano no mu ijuru.
Ikigo cyahembye Mujawamariya Thérèse
Ku wa 9 Nzeri 2017, Ubwo ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu karere ka Rusizi ryizihizaga imyaka 18 rimaze rishinzwe rinishimira uruhare rwaryo mu iterambere ry’ubumenyi bushingiye ku masiyansi muri aka karere, ryanashimiye Thérèse ku bw’ubwitange yagaragaje yita kuri Merda, rimuha ibahasha irimo amafaranga ataratangajwe umubare.
Ubwo yashimirwaga ubu bwitange yagize imbere y’ababyeyi n’abayobozi banyuranye, M. Thérèse yavuze ko anejejwe cyane no gushimirwa n’ubwo bwose atariyo ntego yari afite, anashimira ababyeyi be bamwigishije gukunda abababaye, asaba n’abandi badaha agaciro abafite ubumuga kwisubiraho.
Ati’’ twiganye kuva muri 2014 kugeza umwaka ushize ariko mbonye ubuzima yari abayemo cyane cyane ko ari na we wenyine twari dufite hano ku ishuri, mpitamo kureka kwikunda cyane mwitaho, ndemera mbura Buruse kandi nari umuhanga cyane, ariko nishimira ko icyo naharaniraga cyagezweho twese tukarangiza kwiga n’ubu tukaba tukiri inshuti n’ubwo tutabonye amahirwe yo gukomeza kaminuza nta n’akandi kazi dufite.
Byagezeho akarere kamuha akagare agendamo ariko na bwo nakomeje kumwitaho nubwo bagenzi banjye bancaga intege.’’
Umuyobozi w’ababyeyi barerera muri iri shuri , Past. Nyirinkindi Théophile, yavuze ko n’ababyeyi bazashimira uyu mwana by’umwihariko kugira ngo binahe isomo abandi bana ryo gukundana no kwitangirana, avuga ko bashimishijwe n’ibyo uyu mwana yakoreye mugenzi we byananiye abandi batari banabyitayeho.
Ku byerekeranye no kwiga kaminuza kw’aba bana bombi b’inshuti, umuyobozi w’iri shuri, Mwitaba Anaclet, yavuze ko bagiye gukomeza kubakorera ubuvugizi, akavuga ko bahisemo kumushima mu ruhame kuko yafashije cyane ishuri kwita kuri mugenzi we, byanasigiye abandi bana isomo ry’urukundo no kwitangirana n’ubu bakigenderaho.



Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com



2 Responses
Rusizi: Dusenge Merda wamugaye, avuga inzira z�inzitane yaciyemo ngo abashe kwiga
Muraho neza,Nitwa MujawamariyaTherese nkaba mbashimira ko mugera hirya no hino kugirango tumenye uko biba byifashe kd dukuramo ninama nziza zitwubaka ,nkomeje kubasaba ko mwakomeza u buvugizi kuri uyu Dusenge Merda kuko ubu ubufasha yabonaga busa nubwahagaze ndetse nabandi bameze nkawe murakoze.
Rusizi: Dusenge Merda wamugaye, avuga inzira z�inzitane yaciyemo ngo abashe kwiga
Muraho neza,Nitwa MujawamariyaTherese nkaba mbashimira ko mugera hirya no hino kugirango tumenye uko biba byifashe kd dukuramo ninama nziza zitwubaka ,nkomeje kubasaba ko mwakomeza u buvugizi kuri uyu Dusenge Merda kuko ubu ubufasha yabonaga busa nubwahagaze ndetse nabandi bameze nkawe murakoze.