Abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko bafite impungenge z’uko ku gice cy’umurenge wabo ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi-Bugarama hangiritse cyane, inkangu zatenguye umusozi ibitaka bikaba biri hafi gupfukirana umuhanda wose kuri icyo gice, ikindi gice kikaba kigiye gucikamo kabiri bagasanga hatagize ikihakorwa umuhanda wose wafungwa kuko waba utakiri nyabagendwa.
Baganira na Bwiza.com,bamwe muri bo bavuze ko bibabaje kubona umuhanda utaramara igihe usanwe uhise wangirika gutya bakavuga ko waba warasondetswe mu kuwukora cyangwa iki gice ubusanzwe cyibasirwa n’inkangu cyane kikaba kitaritaweho by’umwihariko kuko umusozi uturuka munsi yawo wose ukawugeraho ugenda uriduka mu buryo buteye impungenge cyane, bakikanga ko bazabyuka basanga umuhanda wose wacitsemo kabiri abo mu bugarama batagishobora guhura n’ab’ibindi bice by’igihugu.

Banavuga ko muri metero zitarenga 30 iruhande rw’aha hagiye gucikamo kabiri na ho umusozi uhakikije waridutse ibitaka bikaba byuzura umuhanda, na byo bigatera impungenge ko igihe hatakorwa mu buryo burambye bizafunga umuhanda ntugendwe kandi bimaze igihe bihagera ntibikurweho.
Umwe mu baturage ati’’ si iki gice gusa kuko na hariya mu ikorosi ugana mu Bugarama igice cyaho kigiye gucikamo kabiri kandi hasanzwe hakunda kubera impanuka nyinshi cyane zihitana n’abantu, munsi yaho hakaba nubwo imodoka zitahamenyereye zirenga umuhanda zikagwa munsi yawo hakarokoka mbarwa, abanyonzi baba bikoreye imizigo bayijyanye mu Bugarama bahoreye bagakubitana n’imodoka zikabahitana, none urabona ko kuri buri gice cy’umuhanda hasigaye gato cyane kazima ahandi hose harashwanyaguritse, ubu se urabona igihe haba hadakozwe byihutirwa uyu muhanda utarangiye?’’
Bamwe mu bashoferi baganiriye na Bwiza.com na bo bagaragaje impungenge bafite kuri iki gice cy’uyu muhanda bavuga ko ureshya n’ibilometero birenga 40,ukaba ukoreshwa n’amakamyo manini akura sima mu ruganda rwa CIMERWA, atwara imizigo inyuranye, imodoka zindi zitwara abagenzi zibajyana cyangwa zibavana mu Bugarama, mu Burundi no muri Kongo n’imodoko nyinshi zikora urujya n’uruza Bukavu-Uvira muri Kongo kuko ari wo muhanda zikoresha cyane, bagasaba akarere ka Rusizi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi( RTDA) kubatabara amazi atararenga inkombe.
Umwe ati’’ natwe nk’abashoferi bakoresha uyu muhanda buri gihe turahangayitse cyane sinzi niba ubuyobozi bubyitayeho. Hasanzwe haba impanuka zicura inkumbi hakagwa benshi,none reba n’ukuntu umuhanda wabaye. Aha hantu tuhanyurana ubwoba bwinshi rwose hakwiye gukorwa imodoka zitaratangira kwirenga zigwa munsi y’umuhanda, cyane cyane ku bashoferi batahamenyereye.’’
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko iki kibazo kizwi kandi koko gihangayikishije, akavuga ko ari inkangu zawangije kuriya ariko ko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi ( RTDA) kiri mu nzira zo gutanga isoko kugira ngo ahatengutse n’ahandi hose hangiritse hasanwe, kikaba ngo kiri mu byihutirwa bizakemurwa vuba.
Uyu muhanda bivugwa ko washyizwemo kaburimbo bwa mbere n’ababiligi mu 1952, warumaze imyaka irenga 50 ukomeye, ukaba utaramara imyaka irenze 10 usanwe uhise wangirika hakaba abavuga ko hari n’indi mihanda ikorwa ikangirika itamaze kabiri bigapfira mu ikorwa ryayo riba ritanogejwe neza, Meya Kayumba Ephrem avuga ko atari byo kwangirika cyangwa gusaza k’umuhanda ari ibisanzwe, igikwiye kunozwa ahubwo ari ukujya hihutirwa gusana ahangiritse kuko ngo hari igihe bitinda umuhanda ukaba wakwangirika kurushaho hakazatangwa menshi cyane yo kuwusana hari gutangwa make iyo uhita usanwa kare.


