Abaturage b’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi batangiye guhabwa ibya ngombwa by’ubutaka bari batunze bwitirirwaga minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) batari barabaruweho kuva mu 2012. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ni we watangarije abaturage iyo nkuru bakiranye akanyamuneza nyuma y’iyi myaka yose bari mu gihirahiro. Minisitiri Gatabazi ubwo yatangizaga igikorwa cyo kubasubiza ubutaka ati ” Uyu munsi ntabwo twaje tuje hano tuje kubabiwra ko tugiye gukora raporo, gukora ubuvugizi. Muhawe uburenganzira bwo kwiyandikaho imitungo yanyu.” Ni ijambo benshi mu baturage bakiranye amashyi y’urufaya n’impundu. Aba baturage bavuze ko bari baraheze mu gihirahiro, bibaza niba MINAGRI itayoborwa na Perezida Kagame ngo ibe yabaha ubutaka bwabo. Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage kubyaza umusaruro ubu butaka aho kubugurisha. Ku ikubitiro, abaturage batatu bahawe ibyangombwa by’ubutaka. VOA ivuga ko hashyizwe itsinda rizakurikirana itangwa ry’ibi byangombwa ku buryo uwo iyi gahunda ireba wese azagerwaho.


