Rusizi: Ingabo z’igihugu zahaye amazi meza abaturage bavomaga mu bishanga

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’utugari twa Gahungeri na Hangabashi mu murenge wa Gitambi n’abo mu mudugudu wa Mukaba akagari ka Kacyuma mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi bafite ibyishimo byinshi nyuma y’imyaka 5 bavoma amazi mabi y’imigezi ya Njambwe,Rusayo na Nyakibingo ndetse n’andi y’ibishanga mabi,bakaba bahawe amazi meza n’ingabo z’igihugu.

Aya mazi bafunguriwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Harelimana Frédéric,umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke BG Hodari Jackon n’abandi bayobozi barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi, Habimana Emmanuel, ngo abonetse ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage.

Ngo uyu muyoboro watangiye kubakwa ku wa 26 Kanama uyu mwaka,ukaba ureshya na km 15, aho ugomba guha ingo 3800 amazi meza, hakaba n’ibigo by’amashuri 2,n’insengero 4 zituriye aho anyura, ingabo zikaba zaratanze 3.200.000 z’amanyarwanda, umuganda w’abaturage ku bufatanye n’ingabo na wo ubarirwa agaciro ka 2.800.000, yose hamwe akaba 6.000.000 z’amanyrwanda,akaba ari amavomo 7.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo bayahabwaga,abaturage b’umurenge wa Gitambi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe,bavuga ko mbere yo kuyabona bari babayeho mu buzima bubi butagira isuku ihagije, urugendo rwa kure rujya kuvoma mu mibande bigasaba abafite imbaraga, indwara z’impiswi n’inzoka zo mu nda zari zarabazahaje n’ibindi bibazo bijyana no kubura amazi meza bashimira ingabo z’igihugu urukundo zihora zibagaragariza.

Uwingabire Claudine utuye umudugudu wa Nyakibingo,akagari ka Gahungeri yagize ati “dukomeje gushima cyane ingabo zacu zikomeje kudukura ahakomeye nk’uko zitahwemye kubikora kuva zatubohora mu 1994. Hano muri Gitambi twavomaga amazi mabi cyane y’ibinamba,tukayakura kure ku buryo twari twarihebye bitavuga,ariko ingabo zacu zo kabyara ziratugobotse ziduhaye amazi meza.

Tuzayafata neza,ntawe uzica robine tureberera kuko tuzi aho twari turi mu myaka 5 yose tuvoma ayo mazi mabi,tuzahazwa n’inzoka zo mu nda, isuku ari nke,ariko guhera uyu munsi twongeye kugarura ubuzima bwiza kubera amazi meza tubonye ku bufatanye n’ingabo zacu tutazahwema guhora dushimira.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ushinzwe guhuza ingabo n’abaturage bari muri iyi mirenge ya Gashonga na Gitambi n’indi bihana imbibi,Lt.Col Chistophe Rutaremara yashimiye abaturage bafatanije ngo iki gikorwa kibe kigezweho,abasaba gufata neza aya mazi bahawe,bakayarindira umutekano.

Yagize ati “aya mazi muyahawe muri bwa bufatanye busanzwe buranga ingabo namwe abaturage,aho twafatanije tukaba tubonye uyu muyoboro w’amazi ugiye guhindura imibereho yanyu mu byerekeranye n’isuku no kwirinda indwara zituruka ku mwanda. Twizere ko tutazongera kubona umwana utakarabye cyangwa wambaye ibitameshe, tutazumva kandi indwara zituruka ku mwanda,cyangwa tutazumva hari uwahungabanije umutekano w’aya mazi,kuko tuzi ko abonetse mwari muyakeneye cyane.’’

Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric,yavuze ko intego ari uko muri buri rugo rw’umuturage hagera amazi meza,mu bihe biri imbere bitari kera, buri muturage akazajya avoma amazi mu rugo rwe aho gukora metero nyinshi ayakura hanze y’urugo rwe,kandi ngo bizagerwaho nta kabuza kuko byanatangiye,bigeze kure.
Abaturage bari kumwe numuyobozi wakarere Harelimana Frédéric ningabo bishimira imwe muri robine bubakiwe. Abaturage bishimiye kongera kuvoma amazi meza nyuma yimyaka 5 imiyoboro bavomagaho yari yarangiritse bavoma amazi mabi yibishanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *