Rusizi: Inyubako bari bitezeho serivisi zabafasha guhahirana n’Abarundi yaradindiye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’ikigo cy’igihugu cy’imiturire kwihutisha inyubako yo ku mupaka ubahuza n’igihugu cy’u Burundi imaze imyaka 2 yose yaradindiye bikaba bituma ibyo bari bayitezeho itangira kubakwa batabibona.

Iyi nyubako nk’uko bivugwa na bamwe mu batuye uyu murenge bayegereye,ngo yatangiye kubakwa ku wa 19 Mutarama 2016 igomba kumara amezi 11 gusa igatangira guha serivisi abinjira n’abasohoka muri uyu murenge bava cyangwa bajya mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi,ikaba yaragombaga koroshya ubuhahirane, cyane cyane ko ngo kujya i Bujumbura uvuye muri uyu murenge ari amasaha make cyane, ariko ngo iri dindira rirabahombya byinshi kandi ngo nta n’impamvu babwirwa ibitera.

Mu kiganiro na Bwiza.com,Twayigize Justin umwe muri aba baturage yavuze ko gukora kw’iyi nyubako byagombaga koroshya urujya n’uruza muri uyu murenge ku bava cyangwa bagana mu mpande zose z’igihugu cy’u Burundi cyangwa cy’u Rwanda bawunyuzeho, bagenda  mu buryo bwubahirije amategeko,kuko hari benshi mu bannyabweyeye bajyaga i Burundi bagahohoterwa kubera kutagira ibyangombwa.

Avuga ko batangira kuwubaka abahaturiye bifuza kujya i Burundi n’abarundi bahaturiye bifuza kuza mu Rwanda mu nzira zemewe bumvise banezerewe kuko babwirwaga ko umwaka wa 2016 uzarangira ikibazo cyo kunyura mu nzira zitemewe bambuka umupaka cyarakemutse bahererwa ibyangombwa aho,ariko ngo icyizere cyaraje amasinde,ngo nta n’umuyobozi bongeye kubona wo ku rwego rw’akarere cyangwa mu kigo cy’igihugu cy’imiturire ngo agire icyo abibabwira ho.

Yagize ati “biratudindiza kuko nk’ubu jye iyo nshaka kujya nk’I Bujumbura kuko mfite pasiporo,binsaba kujya guca guca ku mupaka wa Bugarama  nzengurutse mu mujyi wa Rusizi mu bilometero birenga 150 uvuye hano,ariko iyo biba byarakemutse kare simba nkora urwo rugendo rwose ntanga n’ayo mafaranga.’’

Yakomeje agira ati “ikindi ni uko nk’akazi kagombaga gutangwa cyangwa ibindi byagombaga gukorwa byazamura mibereho y’abatuye uyu murenge,dore ko ukiri inyuma mu iterambere ugereranije n’indi y’aka karere  ntibyakozwe,abacuruzi ntibatera imbere,abashaka kujya gutembera no gusura imiryango ya kure mu baturanyi ntibikorwa,bivuze ko icyo Leta yatwifurizaga iwubaka kitagezweho mu gihe gikwiriye.’’

Umuyobozi w’aka karere,Kayumba Ephrem na we yemera ko kudindira kw’iyi nyubako bidindiza byinshi mu iterambere ry’aba baturage n’urujya n’uruza rwambukiranya imipaka,cyane cyane ko n’abagombye kubibonera mo akazi batakabona,abagombye kubaka amahoteli cyangwa amacumbi abakora izi ngendo bacumbika mo batabikora,n’ibindi byinshi bibidindiza,akavuga ko yumvise ko imirimo yasubukuwe,yizera ko izihutishwa serivisi zigatangira gutangwa.

Mu kiganiro kuri telefoni igendanwa,Gasore zirimabagabo Gaston,umukozi  mu kigo cy’igihugu cy’imiturire ( Rwanda Housing Authority)  ufite mu nshigano ze gukurikirana iyi nyubako,yavuze ko koko yadindiye,bitewe n’ibibazo byagiye bibamo,yizeza ko mu mezi 4 gusa ari imbere izaba yuzuye neza igatangira gukoreshwa.

Yagize ati’’ Ni byo koko yagombaga gutangira gutanga  serivisi zijyanye n’abinjira n’abasohoka baciye kuri uriya mupaka mu mpera za 2016,arikohabaye impamvu nyinshi ziyidindiza,zirimo imvura no kuhageza ibikoresho kubera n’umuhanda uhagera utari nyabagendwa,bikaba byaranatangiye gukorwa abaturage batarimurwa,ariko byose byarakemutse na rwiyemeza mirimo yasubukuye akazi. Turizeza abaturage ko mu mezi 4 gusa uhereye ku wa 10 Kanama uyu mwaka imirimo isubukuwe  umushinga uzaba wuzuye  serivisi zigatangira gutangwa.’’

Iyi nyubako yatangiye ku wa 19 Mutarama 2016,igomba kuzura mu mezi 11 itwaye akayabo ka miliyoni  zirenga 760 z’amanyarwanda,gusa ngo kudindira ntacyo bizahungabanyaho ku ngengo y’imari izayigendaho.

Icyapa kiri hafi yiyi nyubako na cyo cyerekana ko yagombaga kubakwa mu mezi 11 gusa uhereye muri Mutarama 2016.
Icyapa kiri hafi y’iyi nyubako na cyo cyerekana ko yagombaga kubakwa mu mezi 11 gusa uhereye muri Mutarama 2016

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *