Ababyeyi bo mu tugari twa Kigenge na Rebero mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi bafashwa n’umushinga RW 0399 w’itorero ADEPR paruwasi ya Nzahaha, barasabwa kurushaho kwita ku mirire y’abana babo.
Umushinga ‘RW 0399’ na wo uterwa inkunga na ‘Compassion international’; ukaba usaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo mu gihe usanga bamwe bafite ikibazo cy’imirire mibi biterwa no kutagira aho bahinga. Ibi byavugiwe mu kiganiro cyahuje ababyeyi, abana babo bato, ubuyobozi bw’iri torero n’ubw’umushinga Compassion international.
Musabyemariya Béatha utuye mu mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Kigenge muri uyu murenge, avuga ko afite umwana w’imyaka irindwi wazanwe muri uyu mushinga afite ikibazo cy’imirire mibi kubera kubura igihaza abana bane afite.
Ati “Nta gasambu dufite dutunzwe no guca inshuro, gutunga neza umuryango wanjye bikaba bingora cyane. Bituma hari igihe ndwaza imirire mibi kuko amafaranga 2000 dukorera n’umugabo ku munsi aba make cyane kandi ntitunabona akazi buri munsi, nta n’imishinga yindi iduha akazi tubona ino”.
Umushumba w’itorero ADEPR, paruwasi ya Nzahaha Rév pasiteri Nyirinkindi Théophile, avuga ko mu bugenzuzi bukorwa n’itorero n’abakozi b’uyu mushinga mu ngo z’abo ufasha, basanga hari abatagaburira abana neza bidatewe no kubura ibyo babaha ahubwo biterwa n’ubujiji bwo kutamenya kwita ku mirire y’abana babo no kubategurira indyo nziza.
Ati ’’Twabahurije hamwe mu gikorwa gisanzwe mu mpera z’umwaka ngo tubahe ibyo baha abana mu rwego rwo kwizihiza neza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani,aho twongeye kubakangurira kwita ku mirire y’abana babo kuko hari aho usanga itari myiza nyamara hatabuze ibyo babaha ahubwo ari ukutabyitaho.’’
Avuga ko mu rwego rwo gukemura ibi bibazo hashyzweho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bakigishirizwamo gukora uturima tw’igikoni, hashakwa uburyo bose banorozwa kugira ngo babashe kubona ifumbire.
Hakaba n’ababyeyi ba bamwe mu bana baba bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bagahabwa inka kugira ngo bo n’abana babo babashe kubona amata,agasaba ko ibyo bagenerwa byose byagaragarira mu mibereho myiza y’abana babo kugira ngo bashobore no kwiga neza kuko igihe baburaye cyangwa barya nabi badashobora kwiga neza.
Umujyanama mu nama njyanama y’aka karere akaba n’umujyanama rusange w’uyu murenge, Ngirimana Gédéon agasanga amadini n’amatorero yose akorera muri uyu murenge akwiye guhagurukira ikibazo cy’imirire mu bana, akigisha abayoboke bayo kwita ku bana, haba ku mubiri ndetse no ku mutima, umwana agakura ari ishema ry’umuryango we, umurenge, akarere n’iguhugu muri rusange.
Umushinga RW 0399 ufasha abana bagera kuri 266 muri uyu murenge, baturuka cyane cyane mu tugari twa Kigenge na Rebero.




