Mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi, haravugwa umugabo warumye ugutwi k’umugore we, maze bivugwa ko agace yakuyeho ashobora kuba yakamize.
Imvano y’uyu mujinya w’umuranduranzuzi uyu mugabo yagaragaje, wakomotse ku ifuhe yagiriye uyu mugore we nyuma yo kumushinja ko amuca inyuma.Ni amakuru yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu muryango washyamiranye utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.
Bamwe mu batabaye baturanye n’uyu muryango, bavuze ko ubwo bahageraga, basanze uyu mugore warumwe ugutwi avirirana naho umugabo akaba yari afite amaraso mu kanwa bakanacyeka ko agace kavuye kuri uko gutwi uwo mugabo yakamize kuko nta kabonetse hafi aho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke ari naho habereye iyo sanganya, Claver Hategekimana, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yarumye umugore we amushinja ko amuca inyuma.
Yagize ati “ Byabaye mu rucyerera rwo ku Cyumweru bapfa amakimbirane yo mu muryango akomoka kuko umugabo ashinja umugore kumuca inyuma.”
Umugabo w’imyaka 34 , asanzwe ari umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura.Umugore we ngo yagiriwe inama zo kumujyana umugabo we mu butabera ariko arabyanga.
Abaturage bavuga ko bitumvikana kuba n’abagore bajijutse, bagihishira ihohoterwa ryo mu ngo bakorerwa bikagera n’aho n’irigaragara barihishira ngo abo bashakanye batabiryozwa.


