Umushumba mu itorero ADEPR/Paruwasi ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, Rév. Past. Nsengamungu Valens arasaba abakiristo b’iri torero kudaheranwa n’ibibazo binyuranye batewe n’ingaruka bagizweho n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye aka karere igihe kirekire, bagakora cyane baharanira iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri kugira ngo bongere bazamure imbaraga mu bukungu nka mbere n’umurimo w’Imana urusheho gukorwa neza.
Uyu mushumba yabitangaje ubwo umudugudu wa Bethel, umwe mu midugudu 8 igize iyi Paruwasi wari mu gikorwa cyo gutaha urusengero n’inyubako z’ibiro byarwo abakristo biyujurije aho, n’ubwo hari ibyari byarukozweho mbere, imbaraga nyinshi zashyizwemo muri ibi bihe bya COVID-19 ubwo ahandi henshi imirimo yasaga n’iyagaze bo bakomeza gukora, bakishimira ko umwaka wa 2020 n’uwa 2021 itababereye imfabusa mu murimo w’Imana, bikabaha n’icyizere ko n’ibindi batekereza bashyize hamwe babigeraho birimo no kuzamura bagenzi babo bakigaragaza ubushobozi buke mu iterambere.
Ati: “Kuba icyorezo nka kiriya cyazengereje Isi yose kitarabakomye imbere mu nyubako nk’iyi, bigaragaza ko igihe cyose baba bashyize hamwe mu bumwe bwabo basanganywe, bagafatanya no mu bindi bikorwa by’iterambere n’uwaba akigaragaza intege nke mu bukungu yazamurwa kandi twaranabitangiye kuko, ku bufatanye n’umushinga wacu uterwa inkunga na compassion nternational hari abo twagiye tworoza amatungo magufi, dukoresha n’amatsinda y’iterambere mu kuzamurana, turateganya n’ibindi dukoresheje ibitekerezo byabo bwite, kuko twifuza ko iterambere ry’umwuka ryajyana n’iry’umubiri.’’
Yongeyeho ati: “Twifuza ko buri mukiristo wacu yaba atari umunebwe nk’uko bagaragaje imbaraga muri iki gikorwa, gusenga abijyanisha no gukora ntiyite kuri kimwe ngo areke ikindi, ukennye bigaragara bitewe n’impamvu zinyuranye ubufatanye nk’ubu bukamugeraho na we akazamurwa akaba yazamura n’abandi, byose bigakorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ku nsengero no mu rugo rwa buri wese muri twe hakaba hari isuku ihagije, tukanongera imbaraga mu gusenga ngo iki cyorezo gicike burundu dukomeze ibiduteza imbere, twumva nta kabuza bizagenda neza kuko abaturage bacu ubusanzwe ari abakozi kandi bumva neza iterambere.’’

Uwamahoro Christine uri mu basengera kuri uyu mudugudu, yashimiye Leta yongeye kubemerera gusenga no gukomeza umurimo w’Imana muri ibi bihe ukenewe cyane kuko ntibyari gukunda Leta itabigizemo uruhare,agasaba bagenzi be gukomeza kubahiriza amabwiriza banakora cyane kugira ngo n’iki cyorezo nigishira batazicwa n’inzara.
Ati: “Imbaraga ntitwazigaragarije aha gusa kuko natwe abagore tugira uburyo tuganiramo ibiteza imbere umurimo w’Imana n’ingo zacu, tukazamurana uko dushobojwe kuko tutabona uburaye ngo tubirengeho turyamye dusinzire muri wa muco wacu wo kwigira no kwihesha agaciro, tukishimira iyi nyubako twiyujurije tunafatanya n’abagabo bacu na basaza bacu gutekereza n’ibindi biri imbere tunasegasira ibyo tugeraho kugira ngo hatagira ikibyangiza kandi biba byadutwaye imbaraga nyinshi.’’
Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Bethel, Past. Ukwigize Lazare avuga ko n’ubwo uyu mwaka wose usa n’uwabaye imfabusa kuri benshi kubera icyorezo cya COVID-19, ashima abo ayoboye ko umurimo w’Imana utahagaze, kuko hamwe n’abaterankunga babo batanze amafaranga y’u Rwanda arenga 7,000,000 muri ibi bikorwa, kuba urusengero n’ibiro byarwo byuzuye neza ushaka serivisi akazayihererwa ahameze neza, ari intambwe ikomeye nk’umudugudu wo mu cyaro bishimira kuko muri iki gihe ari intambwe idaterwa na benshi.
Ati: “Mu bice by’icyaro insengero nyinshi ntizirafungurirwa kubera byinshi zitujuje ariko kuba twe twarafunguriwe mu ba mbere tukanakomeza imirimo kandi mu bushobozi twishatsemo ubwacu n’abo bafatanyabikorwa bacu tukanasengera abadiyakoni 16, byerekana ko imbaraga zikora neza iyo zikoreshejwe neza, tukabasaba ko n’ibindi bikorwa duteganya imbere twakomeza kubifatanya ariko n’ugize ikibazo muri twe ntatereranwe,imbaraga zacu zigakomeza gutanga umusaruro twifuza.’’
Kugeza ubu mu karere ka Rusizi hari insengero nyinshi zitarafungura imiryango kubera kutuzuza ibisabwa hakaba n’izabyujuje abaziyobora bavuga ko bagitegereje ubuyobozi bw’Akarere ngo bubafungurire na bo babone aho basengera, ushinzwe iterambere kuri uyu mudugudu, Dusenge Olivier akishimira intambwe bo bamaze gutera yatumye uyu munsi baba basenga, agasaba buri wese gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ngo iyo ntambwe itazasubira inyuma.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rusizi: Umukirisito mwiza ni uharanira iterambere-Pasiteri Nsengamungu
Ndashima cyanee aba christo bo kuri ADEPR Chapelle Betheri
Umurava bagaragaje mumusanzu wokubaka ririya rusengero mubyukuri Hari isuku ,Kandi ndashimirana past Ukwigize
Mubwitange bukomeye yagaragaje, na bakaneziyo bavandi benshi Imana ibahe umugisha mwabikije ubutunzi bukomeye cyane aho inyenzi ningese zitagera cyangwa abajura bacukure ngo babwibe
Kandi Imana igire icyihindura cyiza mubuzima bwanyu abantu bose bitanze kwaruriya rusengero murakoze cyane.
From David ,umuhungu wa past Rugerinyange
Rusizi: Umukirisito mwiza ni uharanira iterambere-Pasiteri Nsengamungu
Ndashima cyanee aba christo bo kuri ADEPR Chapelle Betheri
Umurava bagaragaje mumusanzu wokubaka ririya rusengero mubyukuri Hari isuku ,Kandi ndashimirana past Ukwigize
Mubwitange bukomeye yagaragaje, na bakaneziyo bavandi benshi Imana ibahe umugisha mwabikije ubutunzi bukomeye cyane aho inyenzi ningese zitagera cyangwa abajura bacukure ngo babwibe
Kandi Imana igire icyihindura cyiza mubuzima bwanyu abantu bose bitanze kwaruriya rusengero murakoze cyane.
From David ,umuhungu wa past Rugerinyange