Rusizi: Umukozi wa RIB ushinjwa gusambanya umugore wari ufunzwe yasabiwe igihano

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 23 Ugushyingo, rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umugenzacyaha wasambanyije umugore wari ufungiye muri kasho ya RIB, bumusabira igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga 2.000.000.

Icyaha uregwa akurikiranweho bivugwa ko cyakozwe ku matariki atandukanye y’ukwezi kwa 11/2019 ubwo ngo uregwa wari umugenzacyaha wakoreraga kuri station ya RIB ya Kamembe, yabaga yakoze ijoro, yagiye asohora muri kasho umwe mu bagore bari bahafungiye akamujyana mu cyumba kibikwamo ibikoresho, akamukoresha imibonano mpuzabitsina amwizeza ko azamurekura. Muri uko kumusambanya ngo akaba yaranamuteye inda.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibimenyetso bishinja uregwa icyaha ari imvugo z’abatangabuhamya bari bafunganye n’umugore wasambanyijwe hamwe na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory) yagaragaje ko uregwa ari we se w’umwana wabyawe n’uwo mugore wahohotewe.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko ngo nta gushidikanya ibikorwa byakozwe n’uregwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko kuba uwahohotewe yari afunze ari mu maboko ya RIB, umugenzacyaha akamutegeka gukorana na we imibonano mpuzabitsina nta yandi mahitamo yari afite bitewe na situation yari arimo.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 134 y’Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga 2.000.000 nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Uwahohotewe nawe yasabye indishyi zingana n’amafaranga 15.500.000

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 30/11/2021 saa cyenda.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rukaba ruherutse no gukatira uwahoze ari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha (DCI) mu Karere ka Rusizi igifungo cy’imyaka 8 n’amezi 6 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 Frw) nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwakira indonke.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Umukozi wa RIB ushinjwa gusambanya umugore wari ufunzwe yasabiwe igihano
    Babanze bamupime (umugenzacyaha)barebe ko Ari muzima mumutwe

  2. Rusizi: Umukozi wa RIB ushinjwa gusambanya umugore wari ufunzwe yasabiwe igihano
    Babanze bamupime (umugenzacyaha)barebe ko Ari muzima mumutwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *