Rusizi: Umushoferi watwitse umwana yahanishijwe gufungwa imyaka irindwi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije umushoferi, Ngabonziza Jean Bosco uzwi ku izina rya Konseye, icyaha cyo kubabaza umwana bikabije amuha ibihano biremereye bimuviramo ubumuga.

Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga  1 000 000 ; rwanamutegetse  guha nyina w’umwana wahohotewe indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga  1. 513. 000 .

Iki cyaha uyu mugabo yahamijwe n’ Urukiko ku wa 26 Mata 2018, yagikoze  ku wa 09 Ugushyingo 2017 mu gihe cya saa munani z’amanywa mu Kagali ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga  ho mu Karere ka Rusizi, ubwo yari avuye gupakira amatafari mu modoka, abana bakayurira.

Nk’uko byatangajwe ku rubuka rw’Ubushinjacyaha bukuru, ngo ubwo shoferi yabonaga abo bana bapanze imodoka, yarahagaze  abwira kigingi kuva mu modoka no kubirukaho kugira ngo abafate.

Umwe muri abo bana w’imyaka itandatu yaraguye maze Kigingi aramufata amuzanira Ngabonziza, bapanga uko bagomba kumubabaza.

Kigingi yafatiye umutwe w’umwana kuri shampoma y’imodoka , maze Ngabonziza ajya mu modoka arayatsa akajya yongeza umuriro bituma umwana ashya bikomeye mu mutwe no ku gikanu.

Kigingi we ubu aracyashakishwa n’  inzego z’Ubutabera nyuma yo gutoroka.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *