Abajura bo mu Burusiya batamenyekanye binjiye mu ndege idasanzwe ya Ilyushin II-80 ifatwa nk’ubwihisho bw’intambara ndimbuzi, bibamo ibikoresho by’itumanaho, barinda basohokamo nta we ubatahuye.
Nk’uko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu karere ka Taganrog kari muri iki gihugu yabitangaje, aba bajura binjiye muri iyi ndege aho yari iri ku kibuga cy’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga ry’indege kiri muri aka karere, tariki ya 4 Ukuboza 2020.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko iyi ndege yari yajyanwe muri aka karere kugira ngo isuzumirwe imikorere.
Aba bajura bibye ibi bikoresho bizwi nka radio 39, barangije barasohoka, bacika badafashwe. Gusa mu iperereza Polisi yakoze, yaje kubona urukweto bataye, ndetse n’ibikumwe byabo muri iyi ndege; ikaba yizeye ko biyifasha kubashakisha.
Mu buhamya Moscow Times yatanze tariki ya 8 Ukuboza 2020, yavuze ko iyi ndege yahawe izina ry’ ‘Indege y’Umunsi w’Imperuka’ yakorewe gusa abayobozi bakomeye barimo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugira ngo bazayihishemo mu gihe hazaba intambara y’intwaro kirimbuzi.
Iyi ndege nta madirishya agira, bikaba byarakozwe kugira ngo mu gihe cy’intambara, abayirimo ntibabe bareba misile ziri guturika ku buryo byanabaviramo ubuhumyi.
Iyi ndege nta madirishya igira
Gusa ngo aya ni yo makuru make iyi ndege izwiho, andi menshi yagizwe ibanga, kugira ngo abahangana n’iki gihugu mu bushobozi cyangwa bitewe n’amakimbirane batazayashingiraho bayigana.


