Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparent International Rwanda) uratangaza ko ikibazo cya ruswa ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti ukaze kuko gikomeje kugenda gifata indi ntera umunsi ku wundi nubwo ingamba zo kuyirwanya na zo zifatwa uko bukeye n’uko bwije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bimwe mu byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango ubwo haganirwaga ku ngamba zo guhangana n’iki kibazo, mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje abagize ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, inzego z’umutekano, umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda n’izindi kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017, bigaragaza ko ruswa yazamutseho 6.9% bingana na 24.4% muri 2016, ivuye kuri kuri 17.5% muri 2015.
Abadepite batandukanye kandi bagarutse ku mayeri akoreshwa mu gutanga no kwakira ruswa, ndetse abenshi banatunga agatoki ahakigaragara iki kibazo mu rwanda kurusha ahandi.
Depite Nkusi Yuvenali unayobora Komisiyo icunga imikoreshereze n’ingengo y’imari n’umutungo wa leta yatunze agatoki ku itangwa ry’amasoko mu bigo bya leta n’iby’abikorera ku giti cyabo bityo hakaba ari hamwe mu hagomba kongerwamo imbaraga cyane.

Mu gutanga ruswa hari abakoresha mobile banking; abumvikanira hanze y’Igihugu; abaha amasoko companies zo hanze n’ibindi.
Muri iyi nama, abadepite batandukanye bagarutse ku ngamba zigomba gufatwa ngo iki kibazo kigabanuke nibinaba ngombwa gicike burundu, aho bavuze ko hagomba gutangwa inyigisho ku banyarwanda zibanda ku ndanga gaciro z’umuco na kirazira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hon Depite Mukabalisa yagize ati”urugamba rwo ku rwanya ruswa tugomba kurufatanya twese buri muturarwanda wese akarugiramo uruhare rugaragara.”
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe Abadepite bwerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 muri Afurika no ku mwanya wa 54 ku rwego rw’Isi mu guhangana n’iki kibazo cya ruswa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


