Rutahizamu FC Barcelona yagenderagaho yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa Ousmane Démbélé wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo ahitamo kwerekeza muri PSG.

Ikinyamakuru Diario AS cyatangaje ko Démbélé ubwe yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Barça ko atazongera amasezerano, bijyanye no kuba yamaze gufata icyemezo cyo kwanga amafaranga iyi kipe yifuzaga kumuha.

Uyu Mufaransa kuri ubu ari mu mpera y’amasezerano ye dore ko agomba kurangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Kiriya gitangazamakuru cyanditse ko Démbélé yafashe icyemezo cyo kuva muri Barcelona, bigizwemo uruhare na Kylian Mbappé umaze igihe amusaba kumusanga muri PSG.

Démbélé w’imyaka 25 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi FC Barcelona yari imaze iminsi igenderaho, kuva umutoza Xavi Hérnandez yayigeramo.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yanamaze kumenyesha umutoza Xavi ko atazongera amasezerano.

Umunyamakuru Fabrizio Romano cyakora cyo we yavuze ko FC Barcelona itaramenyeshwa icyemezo cya Démbélé, nyuma yo guhura n’abamuhagarariye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *