whatsapp_image_2024-07-21_at_17.24_58_1_

Rutahizamu Mamadou Sy wa APR FC yayiteye umugongo yigira i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Mauritania w’imyaka 24 wakiniraga APR FC, Mamadou Sy yemejwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Tikvesh yo muri Macedonia.

Uyu mukinnyi yari amaze amezi atandatu akinira APR FC yo mu Rwanda ariko ubu agiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho azakinira Tikvesh.

Ikipe ya Tikvesh yamusinyishije mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubusatirizi bwayo by’umwihariko azafatanya n’abandi bakinnyi nka Vosha na Milovanović.

Mu gice cya mbere cy’iyi shampiyona, Tikvesh yari ifite ikibazo cyo kubona abakinnyi benshi bashobora gutsinda ibitego ariko ubu yagize abakinnyi bashya batatu bafite ubushobozi bwo gusatira izamu.

Mamadou Sy ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Mauritania aho amaze kuyikinira imikino umunani.

Mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, Sy yakiniye amakipe abiri gusa: Nouakchott Kings yo muri Mauritania na APR FC yo mu Rwanda. Tikvesh rero izaba ari yo kipe ye ya mbere ku mugabane w’u Burayi.

Ikipe ya Tikvesh iri gukomeza gahunda yo kongera imbaraga nyuma yo gutangira nabi shampiyona.

Mamadou Sy ni umwe mu bakinnyi bashya batandatu iyi kipe imaze gusinyisha mu isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2025.

Uyu mukinnyi yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kuzamura urwego rw’imikinire ya Tikvesh no gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo mu gice cya kabiri cya shampiyona.20250110 081036

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *