Rutahizamu Rayon Sports yari yarahaye amafaranga yerekeje muri mukeba wa TP Mazembe

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya St Eloi Lupopo y’i Lubumbashi muri Congo Kinshasa, yamaze gusinyisha rutahizamu Héritier Mongo Lompala Bokamba Mbala wifuzwaga na Rayon Sports.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uyu rutahizamu wahoze akinira Premeiro do Agosto yo muri Angola yagombaga kugera i Kigali aje gusinyira Rayon Sports, gusa ntiyigera aza.

Uyu mukinnyi usanzwe afitanye isano na rutahizamu Mputu Trésor wa TP Mazembe (amubereye se wabo), yanze kuza gusinyira Rayon Sports mu gihe iyi kipe yari yaramaze kumwoherereza itike y’indege ndetse n’amafaranga make yo gusigira umuryango we.

St Eloi Lupopo yamusinyishije nyuma yo kumutangaho ibihumbi 60 by’amadorali ya Amerika.

Ni mu gihe Rayon Sports yo yagombaga kumutangaho $ 15,000 yonyine akayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Bijyanye no kuba Lompala Mbala yari yarumvikanye na Rayon Sports ko azayerekezamo mu gihe deal yo muri Lupopo yaba ipfuye, biteganyijwe ko agomba kiyisubisa $ 5,000 yari yaramuhaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *