Rutahizamu wa APR FC, Denis Omedi yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona ya Uganda nyuma yo kwitwara neza akinira Kitara FC mbere yo kwerekeza mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA ryamuhaye imodoka nshya n’amafaranga miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda.
Uretse kuba umukinnyi w’umwaka, Omedi yatsinze igitego cyatoranyijwe nk’icyiza kurusha ibindi muri shampiyona ndetse anashyirwa mu ikipe y’umwaka. Yari ahanganye n’abakinnyi bakomeye barimo Ssekiganda Ronald na Allan Okello.
Omedi yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Uganda izakina na Cameroun na Gambia muri Kamena 2025, mu mikino ya gicuti.



