Rutahizamu wa Rayons Sport akomeje kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga

Sangiza iyi nkuru

Bimenyimana Bon Fils Caleb yitwaye neza mu mukino ikipe Intamba mu Rugamba y’u Burundi  y’abatarengeje imyaka 23 yatsinzemo iya Tanzania 2-0 mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 kuri Stade Louis Rwagasore.

Igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0. Ku munota wa 59 nibwo Bon Fils Caleb yatsindiye Intamba mu Rugamba igitego cya mbere kuri Penaliti yari ikozwe na myugariro wo muri Tanzania mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 65 umutoza w’Intamba mu Rugamba yakoze impinduka avanamo  Caleb  wari watsinze igitego cya 1 asimburwa na Cedric Titi Mavugo . Ku munota wa 77 ku mupira wazamuwe na Kanakimana Bienvenue ahereza Mavugo winjiyemo asimbuye. ahita atsinda igitego cya 2 cy’ Intamba mu Rugamba ari nacyo cyahesheje intinzi ikipe y’u Burundi.

Bimenyimana Bon Fils Caleb2

Umukino wo kwishyura uteganyijwe  nyuma y’iminsi 6 ku itariki 20 Ugushyingo 2018 muri Tanzania. Izakomeza hagati y’intamba mu Rugamba, ikipe  y’u Burundi na Taifa Stars, ikipe ya Tanzania izahura na Congo Brazaville.

Amakipe y’ibihugu umunani azitwara neza kurusha andi muri aya majonjora azahita abona itike yo  kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri umwaka utaha kuva tariki 8 kugeza tariki 12 Ugushyingo 2019, naho ane ya mbere muri iri rushanwa azahita akatisha itike yo guhagararira  umugabane wa Afurika mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Caleb ni inshuro ya mbere ahamagawe kuva yava muri Vital’O FC y’i Burundi agasinyira ikipe yo mu Rwanda ya Rayon Sports mu mpeshyi ya 2017. Yaherukaga gukinira ikipe y’igihugu muri 2016.

Mu bafana bari ku kibuga, hari abari bazanye ibyapa biha ikaze Bon Fils Caleb bakunda kwita Martial.  Rutahizamu w’Intamba mu Rugamba, Bon Fils Caleb, yatangarije Itangazamakuru ko yishimiye cyane ikaze  yahawe  n’Abarundi.

Ati ”  Nari maze iminsi ntakinira ikipe y’igihugu. Ni ibintu bikomeye iyo ubonye abafana bakwishimiye kugeza aho bazana ibyapa ku kibuga. Byanshimishije kandi ndabashimiye mbikuye ku mutima.

Nashimiye n’Imana yampaye igitego. Nagituye abafana bange by’umwihariko ababyeyi banjye ndetse n’umukunzi wanjye uhora anshyigikira mu mwuga wanjye.

abafana bitamba mu rugamba

Caleb yakomeje avuga ko ashishikajwe no guhesha ikipe y’igihugu cye itike yo kwerekeza mu Misiri.

Uko indi mikino yo muri iri jonjora yagenze:

Rwanda 0-0 RD Congo

Mauritius 0-5 Kenya
Seychelles 1-1 Sudan
Ethiopia 4-0 Somalia
Uganda 1-0 South Sudan

Paul Mugabe

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *