Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umupfumu Rugangarwamaboko yatangaje ko yaterekereye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), ayabonera intsinzi kuri Guinea mu mukino uraba kuri uyu wa 31 Mutarama 2021.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, Rugangarwamaboko yagize ati: “Amatega menshi ntakibuza u Rwanda kwigobotora. Abazimu Bacu Batazima bahagurukanye Imizi n’Imiganda Ibihangange mu #Amavubi ni Indahangarwa. Abahonotse ntimumbere intati mu muterekero narwereje. #Intsinzi #Umutsindo ni ndatsimburwa, nambaye umwishywa turishyuka!”

Ni ubwa kabiri aterekereye Amavubi

Hari abizera ko Rugangarwamaboko yagize uruhare runini mu ntsinzi y’Amavubi ku ikipe y’igihugu ya Togo tariki ya 26 Mutarama 2021, yatumye rubona itike yo gukomereza muri ¼ cy’irushanwa rya CHAN.

Icyo gihe umukino utaraba, uyu mupfumu yaragije Amavubi ‘Abazimu Batazima’ nk’uko akunze kubivuga, ati: “Dusabire @AmavubiStars: Mana y’i Rwanda, Mana y’Abakurambere bacu, Abazimu Bacu Batazima mwarubereye imizi no kugeza na n’uyu munsi ntirukagwe n’ibizambya. Muzimu w’ubutwari n’ubudahigwa mu mahiganwa waranze ingabo zarwo, muzimu wo kwimana uRda mwihange mu Mavubi! Ishyuka Rda!”

Nyuma y’aho Amavubi yari amaze gutsinda, Rutangarwamaboko yagaragaje ko ari ngombwa kwiyambaza Imana y’i Rwanda no guterekera aba bazimu, bamwe mu bamukurikira bamushimira byimazeyo. We yagize ati: “Bibabere ikimenyetso kidakuka ko mugomba kujya mwiyambaza Imana y’i Rwanda no guterekera Abazimu Bacu Batazima kd ko u Rwanda rudahigwa #Kirazira, Rudahangarwa ahubwo rwitangirwa Rukimanwa mu maboko y’abarwigimba Rukishyuka haba mu nduru no mu ntambara KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!”

Uyu mukino uhuza Amavubi na Guinea uratangira saa tatu z’ijoro ry’uyu munsi. Ikipe iwutsinda, iraba ikatishije itike ya ½ cy’irushanwa, isangeyo iya Mali na Cameroon zaraye ziyakatishije.

Soma Izindi Nkuru

34 Responses

    1. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
      Siwe wenyine uhanura ibinyoma.Na pastors benshi nuko.Muribuka Gitwaza ahanura ko Imana yamweretse ko u Burundi bugiye kuba Dubai ya Africa.Imana idusaba guhunga bene aba bateka imitwe ngo babone amafaranga.Bakoreshwa n’abadayimoni nubwo biyika ko bakorera Imana.

    2. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi

    BIDUHIRE ! BIDUHIRE ! ARIKO IBYO BYA RUTANGA BYO SIMBYIZEYE NIZEYE IYO MU IJURU KUKO IRUSHA AMABOKO IBYO BIZIMU BYO KWA RUTANGARWAMABOKO !!!!

  3. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    RUTANGARWAMABOKO udukozeho gusa.

    Ubundi U Rwanda rwacu warugabiza abo bazimu bawe tukagira icyo tubona.

    Gutsindwa kw’amavubi kuri ku mutwe wa RUTANGARWAMABOKO.

    Ibyo yavuze byarakaje Imana y’ukuri, Imana ihoraho.

    Satani ni Se w’Ibinyoma byose, ngira ngo biragaragaye ko Yakubeshye intsinzi.

    MAVUBI YACU MUKOMERE CYANE, MUZIZE RUTANGARWAMABOKO.

  4. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    RUTANGARWAMABOKO udukozeho gusa.

    Ubundi U Rwanda rwacu warugabiza abo bazimu bawe tukagira icyo tubona.

    Gutsindwa kw’amavubi kuri ku mutwe wa RUTANGARWAMABOKO.

    Ibyo yavuze byarakaje Imana y’ukuri, Imana ihoraho.

    Satani ni Se w’Ibinyoma byose, ngira ngo biragaragaye ko Yakubeshye intsinzi.

    MAVUBI YACU MUKOMERE CYANE, MUZIZE RUTANGARWAMABOKO.

  5. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Namwe ntimubura ibyo mwizera, abantu mwizera uwo ngo ni “Rutanga rw’amaboko ” !!! Ubwo Amavubi adatsinda se, uwo ” Rutanga arerekeza he ?!!

    Azabanze yiragurire !!!

  6. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Namwe ntimubura ibyo mwizera, abantu mwizera uwo ngo ni “Rutanga rw’amaboko ” !!! Ubwo Amavubi adatsinda se, uwo ” Rutanga arerekeza he ?!!

    Azabanze yiragurire !!!

  7. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Uyumugabo yaduteye umwaka imizimo ntambaraga igira kandi mujye mwibuka Imana nyamana ibyo yareye ikarumeri ubwo abahanuzi ba bayari na Eliya ibyabaye mureke kubabaza Imana mwiringira ibitari Imana kuko Imana irafuha buriya byokwiringira abazimu byabaye Imana murakoze ariko mwibuke musome (Guteka kwakabire8:1-20) Imana yaduhaye igihugu cyza none mutangiye kwiringira abazimu

  8. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Uyumugabo yaduteye umwaka imizimo ntambaraga igira kandi mujye mwibuka Imana nyamana ibyo yareye ikarumeri ubwo abahanuzi ba bayari na Eliya ibyabaye mureke kubabaza Imana mwiringira ibitari Imana kuko Imana irafuha buriya byokwiringira abazimu byabaye Imana murakoze ariko mwibuke musome (Guteka kwakabire8:1-20) Imana yaduhaye igihugu cyza none mutangiye kwiringira abazimu

  9. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  10. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  11. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  12. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  13. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  14. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  15. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  16. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Kandi nibababwira ngo”Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
    (Yesaya 8:19)

  17. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Ngaho niyihanagure ku umunwa,kuko inzuzi ze zanze kwera hhhhhh

  18. Rutangarwamaboko yaterekeye, abona intsinzi y’Amavubi
    Ngaho niyihanagure ku umunwa,kuko inzuzi ze zanze kwera hhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *