Inyeshyamba yo mu mutwe wa Nduma Defense of Congo Rénové (NDC-R), yaguye mu mirwano iherutse gusakiranya abarwanyi b’uyu mutwe n’abo mu mutwe wa FDLR.
Iyi nyeshyamba yiyitaga Colonel Osama yaguye mu mirwano yasakiranyije NDC-R na FDLR yari yiyunze n’undi mutwe witwa CMC (Collectif des mouvements pour le changement).
Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru ku wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022.
Uretse Colonel Osama, amakuru avuga ko iyi mirwano yanaguyemo abandi barwanyi bane b’uriya mutwe.
Muri 2014 ni bwo NDC-R yatangiye gukorera mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutandukana n’undi mutwe witwa Nduma Defense of Congo.
Ni umutwe wahoze ukomeye ahanini kubera amafaranga wakuraga mu bucuruzi bwa zahabu, aho wagenzuraga igice kinini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Mu myaka irenga irindwi uyu mutwe umaze ukorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, wagiye ukunda gushyamirana na FDLR cyo kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gice irimo nka Mai-Mai na Nyatura.
Nko muri Mutarama 2020 NDC-R yarwanye na FDLR, imirwano igwamo abarwanyi babarirwa muri 25 b’impande zombi.


