Inyeshyamba zo mu mutwe wa Maà¯-Ma௠Mazembe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu zatwitse inkambi y’abavanwe mu byabo ya Ngoroba muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi nkambi yari icumbikiye impunzi zisaga 500 yatewe ku isaha ya saa mbiri za mugitondo n’abarwanyi bavugaga ko bari guhiga izindi nyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura. Bikaba bivugwa ko bigaruriye iyi nkambi amasaha agera kuri 3 mbere yo kuyitwika.
Amakuru aturuka aha hantu aravuga ko impunzi zabaga muri iyi nkambi zongeye guhunga zerekeza mu misozi ya Tchakatchaka, Kicheche, Manguli na Bambu nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangijwe n’iyo nkongi y’umuriro, aho bivugwa ko nta musirikare cyangwa umupolisi bari bari aha hantu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Babajijwe na Radio Okapi, abakozi ba komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi (CNR) bijeje kuza gutanga amakuru arambuye kuri iki gitero mu masaha ari imbere nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



