Rutsiro:Abakobwa 400 babyariye iwabo barimo abanduye SIDA babayeho mu buzima bubi

Sangiza iyi nkuru

Abakobwa basaga 400 bo mu tugari dutatu muri dutandatu tugize Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro babayeho mu buzima bavuga ko ari bubi bwo kutabona iby’ibanze ku buryo hari n’abashobora kubwanduriramo Virusi ya Sida, mu gihe n’abayanduye badatinya kuryamana n’abatikingiye.

Aba bakobwa 400 bibumbiye muri Koperative ‘Twigarurire icyizere’ y’abacikirije amashuri bashingiwe n’umwe mu baturage baho, uko bangana bikodeshereza imashini eshatu zibafasha mu mwuga wo kudoda udukoresho tw’ibanze, za napero, gufuma n’ibindi.

Bagaragaje ibibazo bitandukanye, birimo ubwo bukene butuma badatinya no kuryamana n’abagabo, abanduye virusi itera Sida ntibatinya kuyanduza ababaha amafaranga bavuga ko ari benshi nkuko bigaragara mu nkuru ya City Radio.

Umwe yagize ati “ Naryamanye n’umugabo antera inda, ubu tubayeho mu bukene…”

Undi ati “[Kwishora mu busambanyi] Biterwa n’imibereho mibi, nka buriya umwana yabwiriwe cyangwa yabonye iyo pura[ifunguro] ya nijoro nayo idahagije, nyine nahita nikubitanira na boss[umukire] nkawe yambwira ngo mfite igihumbi ngahita mbirangiza umwana akararira.”

Bamwe muri bo ntibatinya virusi itera Sida, kubera imibereho babayemo irimo kuba hari abatereranywe n’ababyeyi bakajya kwikodeshereza mu dusanteri dutandukanye turimo aka Kavumu nkuko bakomeza babivuga.

Umwe muri bo ati “ Nonese ko Sida uyitinya wenda wariye, waba waburaye ukayitekereza!.

Hari n’uwanduye iyo virusi ubu ufite abana batatu badahuje se, uvuga ko umuhaye amafaranga igihumbi baryamana nta gakingirizo.

Ati “ Mfite abana batatu badahuje ba se, bose ntibanditse[mu bitabo by’irangamimerere], nakurijemo no kuba naranduye Virusi itera Sida.”

Umuhaye amafaranga menshi baryamana batikingiye, ariko ngo abanza gukaraba ko nta ruhare abigizemo.

Ati “ Ndabivuga uwo mbibwiye akabyanga ndamubwira nti ‘amaraso yawe ntazambarweho’. Iyo turyamaniye aho ampa nk’igihumbi[1000], twaba twikingiye akampa nka 400.”

Barasaba leta kubazirikana ikabafasha bakava muri ubwo bukene bubateza ibyo bibazo byose nk’uko umwe muri bo abikomezaho.

Tubonye ubufasha tukiteza imbere, ubundi umuntu yagushukisha icyo gihumbi ukamubwira uti ‘nanjye niteje imbere ndi umugore uri gukirigita igiceri, akajya gushakira ahandi .”

Hari amakuru avuga ko abanshi muri abo bana basaga 400 kuko hari n’ababyaye impanga batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Leta ikemanga uburyo ababyeyi bubahiriza inshingano zabo

Ku ruhande rwa Leta, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Bisangabagabo Slyvestre avuga ko gutwita izi nda zitateguwe biterwa n’uburere baba barahawe n’ababyeyi, ariko ko bakomeza kubaba hafi.

Ati “ Ni uburere buke baba batarahawe, kuko amashuri bigira ubuntu. Ariko dukomeza gushishikariza ababyeyi gukomeza kwita ku bana ndetse n’abo bana ubwabo ntibacike intege.”

Uyu muyobozi akomeza asaba aba bakobwa kwifata mu rwego rwo kwirinda virusi itera Sida.

Ati “Ikibazo gikomera cyane ni uko umwana iyo abyaye agira ipfunwe ryo gusubira muri bagenzi be akumva ko yakuze. Dukomeza kubigisha ko bagomba kwirinda bakifata, ariko sinavuga ko ari ikibazo ku buryo wavuga ko gifite intera nini cyane.”

Abadepite bemeje umukwabu wo gushakisha abateye abangavu inda

Abadepite babyemeje hagati muri Gicurasi 2017 nyuma yo gutangarizwa ko mu mwaka wa 2016, abangavu bari hagati y’imyaka y’amavuko 16-19, basaga ibihumbi 17 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri , bemeza ko ababateye izo nda bagomba gushakishwa bakabiryozwa kuko ngo ari amahano adashobora kwihanganirwa.

Ubwo Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere yamurikiraga ibikorwa by’ingenzi izibandaho mu myaka itatu iri imbere no mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 by’umwihariko hamwe n’imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iteganyirijwe ibyo bikorwa. Bamwe mu badepite bagize bati ” ni icyorezo” abandi bati ”ni amahano”.

Umwe muri bo yahise asaba ko hakorwa umukwabu mu maguru mashya ugamije gutahura abateye bariya bana inda kugira ngo baryozwe ibyo bakoze mu gihe agaragaza ko iki kibazo ari umutwaro ukomeye kuri Leta.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence avuga ko gukemura iki kibazo bizasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, yanatangaje ko hari ibikorwa bikomeye bigamije kugihashya bizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko imaze kubona umwirondoro w’abana bafite hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda mu mwaka wa 2016 basaga ibihimbi 17. Abasesenguzi baravuga ko haramutse hafashwe ibizamini bya ADN kuri buri mwana hagamijwe kumenya uwamuteye inda ngo byatwara amafaranga asaga gato miliyari 10 z’amanyarwanda ni ukuvuga nibura ingengo y’imari y’umwaka y’akarere kamwe.
Ifoto: Abakobwa babyariye iwabo mu Murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bari bagiye kwandikisha abana

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *