Rutsiro: Abari bujuje ibyangombwa byo gucukura kariyeri bimwe impushya zihabwa abandi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bari batse ibyangombwa bibemerera gucukura kariyeri mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batunguwe no kutabihabwa nyamara bujuje ibisabwa ahubwo bigahabwa abandi, none basaba ubuyobozi gucukumbura ibibyihishe inyuma kuko bakeka ko habayemo uburiganya na ruswa.

Muri za kariyeri zicukurwamo umucanga n’urusekabuye mu mugezi wa Bihongora, mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro, abahakoreraga mu mwaka ushize, bavuga ko basabye ubuyobozi ibyangombwa bibemerera kuhakorera, nyuma y’uko ibyo bari bafite birangiye, ngo babwiwe gusaba ibindi, barabikora gusa ariko ntibasubijwe ahubwo batunguwe no kumva ibyangombwa byarahawe abandi, batazi n’igihe byatangiwe.

Aba ngo basanga uburyo ibyangombwa byatanzwemo bitarakozwe mu mucyo, bagakeka ko mu kubitanga hashobora kuba harajemo uburiganya na ruswa.

Inama njyanama y’Akarere mu isuzuma yakoze, yasanze koko ubuyobozi bw’Akarere bwaratanze impushya zo gucukura kariyeri mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi na komite nyobozi y’Akarere irabyemera.

Abayobozi basanzwe “Amakosa yabayeho ngo yatewe n’abatekinisiye” nk’uko bigarukwaho na Murekatete Triphose umuyobozi w’akarere.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro Nyirakamineza M.Chantal avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango abo bizagaragara ko babigizemo uruhare babiryozwe.

Ubugenzuzi bw’Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro bwasanze impushya z’ibyangomba zirindwi zaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Ku bw’ibyo yahise isaba ko ubugenzuzi bwimbitse bucukumbura iby’ impushya 38 zatanzwe mu karere kose. Ku bibazo nk’ibi kandi umwanzuro w’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bwasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gucukumbura ibibazo biri mu bucukuzi bwa kariyeri muri Rutsiro na Rubavu mu migezi ya Sebeya na Bihongora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *