Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ishuri watawe muri yombi azira gucunga nabi umutungo w’ishuri.
Uyu muyobozi ni uwo kuri GS Gihara ,ishuri riherereye mu Murenge wa Mukura,Akagari ka Kagano,Akarere ka Rutsiro.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’ishuri ayobora n’ubwo igihe amaze mu bugenzacyaha kitavugwa.
Kayitesi Dative,Meya w’Akarere ka Rutsiro,yemeje aya makuru ko uyu muyobozi wa GS Gihira hari ibyo arimo kubazwa.
Ati:”Muri Groupe Scholaire( Urwunge rw’Amashuri) ni muri Mukura,ni ukuvuga ngo ubundi iyo hagaragaye ibintu bitagenda neza yaba ubuyobozi butagenda neza, yaba umuyobozi runaka aba agomba gukurikiranwaho ibyo bigaragara ko bitagenda neza, twasanga aribyo inzego zishinzwe zikabikurikirana ntekereza ko uyu munsi ari gukurikiranwa n’urwego rwubugenzacyaha RIB, ngo turebe ese koko ibyo akurikiranyweho ni byo?.”
Meya yakomeje avuga ko ashinjwa gucunga nabi umutungo w’ikigo,anavuga ko ibizava mu iperereza nabyo azabitangaza.
Amakuru ava muri bamwe ba Rutsiro avuga ko abagenzuzi b’umutungo (Auditors), bamaze iminsi muri iki kigo cya GS Gihara,naho umuyobozi we akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha.


