Rutsiro: Dusabimana Consolée wiyamamarizaga Ubudepite yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Dusabimana Consolee wayoboraga ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro, wiyamamarizaga guhagararira abagore mu Nteko Ishinga amategeko, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Bitangazwa ko yafashwe n’umutwe ubwo yiyamamarizaga i Rusizi, bamujyana kwa Muganga mu bitaro bikuru bya Gihundwe, ariko bamubwira ko nta kibazo kinini afite bamuha n’uburenganzira bwo gukomeza kwiyamamaza.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 20 Kanama 2018, ngo yaryamye ari muzima iwe mu rugo, bategereza ko abyuka baraheba, bagiye kureba basanga yitabye Imana.

Ikinyamakuru KT dukesha iyi nkuru, gitangaza ko biteganyijwe ko uyu Dusabimana Consolee wari umukandida depite mu myanya y’abagore mu Burengerazuba ashyingurwa kuri uyu wa kabiri, ahitwa mu Gisiza mu karere ka Rutsiro.

ripa

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *