Ruvebana Antoine wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri ishinzwe impunzi no gucunga ibiza (MIDIMAR), afunzwe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu akekwaho.
Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR mu myaka ya 2012 avaho mu 2017 mbere yo gusimburwa na Kayumba Olivier.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Ruvebana “akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu”, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Ni nyuma y’iminsi akorwaho iperereza ku byaha byo gusambanya abakobwa.
Nta makuru menshi inzego z’ubutabera zitanga kuri dosiye ya Ruvebana bivugwa ko yatawe muri yombi muri uku kwezi k’Ukuboza, yaba umubare w’abo yasambanyijwe n’ibindi bijyanye nabyo usibye kuvuga ko ari “benshi”.
Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru yizewe y’uko Ruvebana yatangiye gusambanya abo bakobwa kera bamwe batarageza n’imyaka y’ubukure. Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n’imyambaro kugira ngo abigarurire.
Umwe mu batanze amakuru yavuze ko Ruvebana mu myaka ya 2006 yigeze kujya gukorera mu Busuwisi muri Ambasade y’u Rwanda, ari nabwo hari abakobwa yasambanyije gusa ngo bakabura imbaraga zo kubivuga kuko bumvaga ari igisebo kuri bo kandi bishobora kubagiraho ingaruka.
Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose basambanyijwe hagati ya 2003 na 2006.
Ngo nyuma y’aho bimenyekanye, Ruvebana n’umugore we bahise batangira inzira iganisha kuri gatanya kuko uwo bashakanye yari yananiwe kubyihanganira.
Andi makuru avuga ko umwe mu bakobwa basambanyijwe na we amaze igihe kinini abana n’ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi.



2 Responses
Ruvebana wahoze ari PS muri MIDIMAR akurikiranweho gusambanya abakobwa ku ngufu
Ngaho da! Ariko iritoteza kubantu b’Imana bakoreye igihugu rigamije iki Koko mwabavabndimwe banyarwanda?
Ruvebana wahoze ari PS muri MIDIMAR akurikiranweho gusambanya abakobwa ku ngufu
Ngaho da! Ariko iritoteza kubantu b’Imana bakoreye igihugu rigamije iki Koko mwabavabndimwe banyarwanda?