Abaturage bahinga mu gishanga cya Gahogo mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Musha w’akarere ka Rwamagana bavuga ko guhinga ibishanga cyari cyarahinduwe urwuri byatumye bihaza mu biribwa mu gihe bari bazahajwe n’inzara.
Abo twasanze mu gishanga cya Gahoko tariki ya 18 Gashyantare 2022 ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2022 B bavuga ko kibafitiye akamaro ku buryo cyabafashije kubona ibiribwa bitungwa imiryango yabo ndetse bagasagurira amasoko kuburyo byahinduye ubuzima bwabo.
Aba baturage bavuga ko icyo gishanga cyari cyarahinduwe urwuri n’aborozi baguraga ubutaka bwo kuroremo bwegeranye n’igishanga nacyo bagihindura urwuri. Bavuga ko bashimira Perezida wa Repulika kuko Leta yahaye abaturage guhinga mu bishanga byari byarahinduwe inzuri.
Mukamana Therese atuye mu murenge wa Musha ni umwe mu baturage uvuga ko igishanga cya Gahoko bahingamo bibafasha gutunga imiryango yabo.
Agira ati: “Umubyeyi wacu Perezida wacu, yaravuze ati ‘Mumanuke muhinge ibishanga.’ Turaza turahinga bwa mbere duhinga ibijumba, dukurikijeho ibigori byaduteje imbere cyane, uko twakomezaga guhinga byatugiriye akamaro kuko byaturinze inzara kuko abenshi nta mirima twagiraga imusozi. Iki gishanga bakiragiragamo inka ariko ubu duhingamo tukabona ibyo kurya. Nk’uku twejejemo soya zivamo amavuta ndetse tukazikoramo inyama kuburyo nta kibazo cy’imirire mibi.”
Nyirabasare Christine ni umwe mu baturage uvuga ko igishanga cyaragirwamo inka kimaze guhindura imibereho y’abaturage. Ati: “Ubushize twahinze soya, yabaye nziza cyane kuko baduha imbuto nziza cyane kandi bakatwereka uko bazihinga. Byatugiriye akamaro cyane kuko twabonye umusaruro aha ngaha tutaraza kuhahinga baharagiraga kandi muri iki gishanga cyane, guhinga neza bituma tubona ibitunga ingo zacu ugasanga dusaguriye amasoko.”
Nyirabasare Christine akomeza asaba Leta gukomeza kubaba hafi bakabona imbuto nziza. Ati: “Icyo dusaba Leta ni ukudutera inkunga yo kutuzanira ayo mafumbire natwe tugashyiraho akacu, bakadufasha kujya tubona imbuto nziza nk’uko soya twejeje zabaye nziza. Ikindi dusaba ni uko bajya baduhindurira, ubu dusaruye soya turimo guhinga ibigori, ubukurikiye tukaba twahinga ibirayi kuko nabonye iki gishanga byeramo.”
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi avuga ko bifuza ko ubuhinzi bwafasha abaturage kugera ku iterambere. Agira ati: “Abaturage bacu turabakangurira guhinga kare kugira ngo tuzagire umusaruro uhagije, babone ibibatunga kandi basagurire isok. Turabakangurira gukoresha ifumbire y’imborera bakayivanga n’imvaruganda kugira ngo babone umusaruro uhagije.”
Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko abaturage babasaba gukora ubuhinzi bwa kijyambere ndetse bukajyana n’ubworozi kugira ngo babone ifumbire y’imborera yo kuvanga n’imvaruganda.
Aragira ati: “Njya mbwira abaturage ko ubuhinzi ari umukenyero naho ubworozi bukaba umwitero, icyo dusaba abaturage ni uko byombi babikora kijyambere, Leta igira uruhare mu gufasha abaturage gukora ubuhinzi bujyanye n’ubworozi, nko muri gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repulika hari abaturage bahabwa inka muri Girinka, ariko hari amatungo magufi atwe nk’akarere dutanga kugira ngo abaturage babone ifumbire babashe gukora ubuhinzi bwa kijyambere.”
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2022 B, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage gutera imbuto kare kubera imihindagurikire y’ikirere, kuko imvura yabonetse kare.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?rwamagana-barasaba-leta-kwambura-aborozi-ibishanga-bikabafasha-guhangana-n-inzara




