img-20220323-wa0014.jpg

Rwamagana: Abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko biyemeje guhangana n’ibibangamiye abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abahoze ari abapolisi muri Polisi y’u Rwanda bari mu kiruhuko cy’izabukuru batuye mu karere ka Rwamagana bavuga ko biyemeje gufatanya n’abandi Banyarwanda guhangana n’ibibangamiye imibereho y’abaturage.

Babivugiye mu muganda udasanzwe bakoze wo kubakira ubwiherero n’igikoni umuryango utishoboye utuye mu Kagari ka Cyinyana mu Murenge wa Gishari, kuri uyu wa 22 Werurwe 2022.

Karekezi Jean Nepomuscene ni umusaza w’imyaka 71 y’amavuko, ufite ubumuga bw’ingingo yatewe n’impanuka. Yavuze ko yishimiye ko aba basaza bagenzi be bamutekerejeho bakamufasha.

Yagize ati: “Ni byiza ko bampaye umuganda kuko nta gikoni nagiraga ndetse bamfashije kunyubakira umusarani, njye nta bushobozi mfite bwo kubyikorera. Ndabashimira ubwitange banyeretse bakamfasha bakanyoroza n’ihene ntayo nagiraga.”

Rtd CSP Rutishisha Jean Bosco, umuyobozi w’ihuriro ry’abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko bihaye intego yo gukomeza gufasha abaturage kugira imibereho myiza .

Yavuze ati: “Twakoreye Abanyarwanda twari tukiri muri Polisi tugeza igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko nubwo twavuye mu nshingano kubera imyaka dufite, tugomba gukomeza gukorera Abanyarwanda kuko imbaraga n’ubushobozi turabifite”

Rutishisha yakomeje asaba abantu b’ibyiciro byose gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abatishoboye.

Agira ati: “Gufasha umuryango ukennye bibaha icyizere cyo kubaho neza kandi bikabatera imbaraga zo kuva mu bukene kuko buri Munyarwanda agomba kugira imibereho myiza, ni yo mpamvu dusaba ibyiciro byose by’abantu kugira umurima wo gufasha abadafite ubuzima bwiza. Uyu umunsi twabahaye urugero nubwo dukuze ariko twaje gufasha umusaza mugenzi wacu. Nasaba abari mu makoperative, abamotari, abacuruzi n’abandi babishoboye gufasha abatishoboye bakabona imibereho myiza.”

Ihuriro ry’abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko cy’izabukuru batuye mu karere ka Rwamagana rigizwe n’abantu 100 bakaba bafite intego kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
img-20220323-wa0014.jpg
img-20220323-wa0015.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *