received_1075740973169342.jpg

Rwamagana: Abakorera mu gakiriro barasaba gukorerwa umuhanda bamaze igihe bemerewe

Sangiza iyi nkuru

Abakorera mu Gakiriro ka Rwamagana gaherereye mu murenge wa Kigabiro baratakamba basaba ubuyobozi kubakorera umuhanda wa kaburimbo bamaze igihe bemerewe.

Abakorera imyuga y’ububaji ndetse n’abacuruza imbaho mu Gakiriro bavuga ko umuhanda wa Kaburimbo wakozwe hafi y’agakiriro kuba utinjira mu Gakiriro ahubwo ukaba unyura hafi yako ntukinjiremo, ari igihombo kubahakorera kandi bari bawitezeho gukuraho igihombo baterwa no kutagira umuhanda munini.

Mutesi Clarisse ukorera muri aka gkiriro avuga ko basabye ubuyobozi kubafasha umuhanda mushya wa kaburimbo ukinjizwa mu gakiriro kugira ngo babone aho bazajya binjiriza imbaho badahenzwe n’abakarani bazava mu modoka.

Aragira: “Ibibazo dufite umuhanda wagombaga kwinjira mu gakiriro uri munsi y’agakiriro ariko ntiwinjiremo. Twari twabibwiye ubuyobozi ko dukeneye ko uwo muhanda winjira mu gakiriro kuko dusanze dukorera udutera igihombo kuko nta modoka ishobora kwinjiza imbaho. Bidutera igihombo kuko abakarani bazipakurura baduhenda kuko bazikura kure. Ariko kandi agahanda bagakoze byadukuriraho ibyo bihombo. Twari twabwiye ko bagiye kuwukora ariko nyuma twumva ngo bawuretse.”

Nsabimana Jean Baptiste ukorera muri aka gakiriro ni umwe mu basaba ko bakorerwa umuhanda bemerewe wakorwa kuko uwo bafite ubangamiye imikorere yabo.

Agira ati: “Umuhanda twakoreshe ni mutoya cyane imodoka zituzanira ibikoresho ntabwo byoroha kugira ngo zbyinjizwe mu gakiriro. Bisaba abarangura imbaho ko bohereza abakarani bagapakurura izo mbaho nabo bazitugurisha bakazihenda kuko bongeraho n’ay’abakarani babahenda kuko bazikura nko muri metero 300 ariko bakoze uriya uva munsi y’agakiriro byatuma tudahendwa ndetse bikadufasha kubona aho duca tujyanye ibyo dukorera abakiriya bacu”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko abakorera mu gakiriro bazahabwa umuhanda kandi ko inyigo yawo irimo gukorwa.

Yagize ati: “Reka ibibazo cy’uwo muhanda tugisobanure mu buryo bugari. Uriya muhanda wa Kaburimbo ufite agaciro karenga miliyari na miliyoni 600 ,ntabwo tuwukora ngo winjire mu gakiriro ahubwo hariya uri ahantu hateganyijwe igikorwa byinshi bigari. Hari agakiriro nako kazubakwamo ibindi bikorwa, hepfo y’uriya muhanda hazubakwa ishuri ry’imyuga rifite agaciro ka miliyari 8. Bashobora kuba bakubwiye ibibazo bireba ubwabo nk’abahakorera ububaji ariko Leta yo irimo irakora mu buryo bugari ariko umuhanda bavuga twabemereye n’undi mushinga uzajyana no gushyira kaburimbo imbere kuko imbuga y’agakiriro ubu harimo itaka. Inyigo irimo gukorwa, bikakorwa mu ngengo y’imari ya 2021/2022 izatangira mu kwezi kwa karindwi.”

Umuhanda bavuga ko wagombaga kwinjira mu gakiriro ariko ukanyurwa munsi yako ungana n’ibirometero bibiri (2km). Hari metero 130 zitakozwe kugira ngo winjire mu gakiriro nk’uko abagakoreramo babyifuza.

received_1075740973169342.jpg
Umuhanda wuzuye mu 2020, gusa metero 130 zigana ku gakiriro ntizakozwe

received_3733138070135752.jpg
Umuhanda wagombaga kuva kuri gare ya Rwamagana, ukagera ku hakiri nk’uko bigaragara muri iri genamigambi

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *