Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n’abahoze bayobora Koperative yabo

Sangiza iyi nkuru

Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n’abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana .

Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza.

Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza iterambere ry’abo bayobora ahubwo bagashyira inyungu zabo imbere.

Bavuga ko batanze imigabane shingiro y’amafaranga ibihumbi makumyabiri n’umunani 28.000, ndetse buri cyumweru bashobora gutanga umusanzu utari munsi y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160.000) kuko batanga amafaranga 200 kuri buri muntu kandi abanyonzi babaruwe babarizwa muri koperative bakaba bari hagati ya 800 na 1200 .

Hari kandi bamwe mu bayoboye koperative binjizaga amafaranga ku buryo bunyuranyije n’amategeko bakabaha n’amakarita ahabwa abanyonzi kandi abanyamuryango bemerezwa mu nteko rusange yabo ndetse amafaranga y’umusanzu wo kuba umunyamuryango atagomba kwishyurwa bitanyuze kuri konti ya Cooperative ,

Abanyamuryango ba COOTRAVERWA  barasaba inzego zibishinzwe guhagurikira ikibazo cy’amafaranga yabo yanyerejwe

Nsengiyumva ni umunyamuryango wa COOTRAVERWA asanga ababatwariye amafaranga bakwiye gukurikiranwa bakishyuzwa

Yagize ati: “Tumaze imyaka myinshi dukora aka kazi ko gutwara abagenzi ariko ntacyo  bitugezaho kuko uretse ko kuba muri koperative bituma tubasha gukorera mu muhanda ariko nta zindi nyungu tubona zo kwitwa abanyamuryango ba koperative ahubwo abanyamuryango turavunika imisanzu twakuyemo igakiza abayobozi ,abanyonzi twebwe nta nyungu tubona zo kuba turi abanyamuryango ,abayobozi bacu babaye ibisambo ,umuntu yamaraga gutorwa agakuramo aye akagenda ,turasaba ko abashinzwe gukurikirana amakoperative bakurikirana abantu bose badutwariye amafaranga bakayagaruza .”

Imicungire mibi no kunyereza umutungo ndetse n’imiyoborere mibi byaranze abagiye bayobora Cootraverwa, abanyonzi barasaba ko abayobozi bashya batowe muri Nyakanga bakurikiranirwa hafi kugirango bitazongera.

Ndayisenga ni umwe banyonzi yifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwajya bukurikiranira hafi abayobozi ba koperative

Yagize ati: “Abayobozi bose twagize barebye inyungu zabo urebye amafaranga twinjiza ariko  koperative ikaba idashobora gufasha umunyonzi kwishyura mituweli y’umuryango we ,turasaba ko abashinzwe amakoperative ko bakurikirana nibura buri kwezi uko muri koperative bihagaze ,kuko nta kizere tukigirira abatuyobora kereka akarere kaduhaye nk’umukozi wako akatuyobora nibura we amakosa akoze yajya ayabazwa ariko umuntu afata amafaranga yacu akayatwara ntibigire icyo bitanga uretse kwitotomba nabwo ntibigire icyo bitanga .”

Ubuyobozi bushya bwa koperative burizeza abanyozi kuzashyira imbere gukorera mu mucyo no gushaka icyateza imbere imibereho y’abanyamuryango .

Ntezimana Marc  amaze amezi abiri ayobora Cootraverwa. Yabwiye Bwiza.com ko bagiye guhangana n’ikibazo gikomeye cyo kwishyuza amafaranga yanyerejwe ndetse no gushaka icyateza imbere abanyamurayango

Yagize ati: “Hari amafaranga turimo kwishyuza ariko nta kizere ko yagaruka yose kuko hari abayatwaye tutakibona bagiye gukorera ahandi ugeraranyije n’amafaranga badufitiye ,nubwo hari abatangiye kwishyura ku bushake biragoye ko yose yagaruka kuko ubu nta 2% yagarujwe  ,ubu tuvuye mu nama twashyizeho team izadufasha kwishyuza ,ku kijyanye n’imikorere yacu ubu twatangiye imishinga yo guteza imbere abanyamuryango ,tukaba twaramaze gutegura umushinga wo gucuruza  ibyuma by’amagare no kuyakora twamaze no kuwushyikiriza Sacco ya Kigabiro dutegereje ko baduha amafaranga y’inguzanyo kugirango dutangire .”

Mukiza Ruzibura  Moise umukozi ushinzwe iterambere  ry’amakoperative mu Karere ka Rwamagana yemeza ko batangiye gukurikirana abanyereje amafaranga ya Cotraverwa ndetse ko bazajya banakurikirana imikorere y’abayobora koperative kugirango hatazongera kunyerezwa amafaranga yabo .

Yagize ati: “Koko muri iyo koperative harimo ibibazo bishingiye ku mutungo kandi twarabikurukiranye dusaba RCA ko bakora igenzura,muri Gashyantare hakozwe igenzura basanga hari amafaranga yanyerejwe n’abayobozi babo ,twabagiriye inama ko abagurijwe amafaranga bakwishyura ariko bakomeje kwanga kwishyura ,ubu ikibazo cyagejejwe mu bugenzacyaha ariko hari bamwe mu bishyuzwa bemeye kwishyura ,ikindi tugiye gukora tuzakomeza gukurikirana imikorere yabo kandi twabagiriye inama ku buryo bagomba gushaka umushinga wabateza imbere .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *